Abashinzwe iby’ubuzima bwo mu mutwe babuzwa gukora akazi kabo

Mu gihe bivugwa ko abafite uburwayi bwo mu mutwe bagenda biyongera mu Rwanda, aboherejwe gufasha abafite bene ibyo bibazo mu bigo nderabuzima barinubira kuba bajyanwa mu zindi nshingano, ntibabashe gukora ibyo basabwa.

Abaganiriye na Kigali Today baturuka mu mpande zinyuranye z’u Rwanda batashatse ko amazina yabo atangazwa ku bwo kwanga kurebwa nabi n’abakoresha babo, bavuga ko hari abasabwa gufasha muri serivise yo gutanga imiti cyangwa imirire, abandi bagasabwa kureba iby’isuku, n’ibindi.

Hari n’igihe basabwa gukora muri weekend, kandi aba bose iyo bashatse kubyanga abayobozi b’ibigo nderabuzima bababwira ko niba banze kubafasha na bo bazirinda kubakenera ikindi gihe.

Ukorera ku kigo nderabuzima kimwe cyo mu Majyaruguru agira ati “Rwose abantu bo muri zone nkoreramo, mu Majyaruguru, harimo benshi bakora muri farumasi. Hari n’uwatubwiye ku rubuga ko bamutegetse kujya aba ari we utanga imiti ku bayifata buri kwezi, bamubwira no kuyibika aho akorera. Usanga kubyiyambura byarabananiye.”

Nyamara, ngo kuba bakoreshwa indi mirimo si ukubera ko babuze ababagana, ahubwo ngo ntibahabwa umwanya wo kujya gusobanurira abaturage iby’ubuzima bwo mu mutwe, bityo bajye baza babafashe. Kandi kuba haboneka abiyahura, amakimbirane mu miryango, abana biyahuza ibiyobyabwenge, ni ikimenyetso ko hari abakeneye ubufasha.

N’ikimenyimenyi, ababashije kwegera abantu banyuranye mu bukangurambaga bw’iminsi 15 ku buzima bwo mu mutwe, batangiye ku itariki ya 1 bakabusoza ku ya 15 Ukwakira 2023, bagiye babona abakeneye ubufasha benshi.

Undi na we yagize ati “Nyuma y’ubukangurambaga twabonye abantu benshi batugana, tukababurira n’umwanya. Abafite uburwayi bwo mu mutwe barahari, ni na benshi, dukeneye umwanya wo kubitaho.”

Aba bakozi bo mu bigo nderabuzima banavuga ko imwe mu mpamvu ituma ababayobora babajyana mu yindi mirimo ari ukubera ko kugeza ubu serivise yabo itarahabwa ikiguzi.
Usanga rero nk’iyo haje umuntu bakamarana umwanya munini, babarakarira bavuga ko bataye umwanya, mu gihe bari kuba bafashije abandi bafite akazi kenshi.

Ukorera mu Ntara y’Amajyepfo ati “Ubuvuzi bw’ibiganiro ubundi dukora, bwagafashe iminota 45 ku muntu. Ariko bitewe n’uko Abanyarwanda benshi bafite ibikomere kandi byabaye binini muri bo imbere, hari uza akabanza akarira, ukamufasha kumererwa neza ukoresheje imyitozo, noneho akabona kukubwira. Ntabwo ibyo byatwara iminota 45.”

Akomeza agira ati “Urumva rero ko nakiriye nk’abantu batatu cyangwa bane ku munsi, wa muyobozi avuga ko ntakoze kuko nta mafaranga ninjije. Aho rero ni ho tugonganira cyane n’abadukoresha, ari na yo mpamvu twifuza ko ubuvuzi dukora bwahabwa agaciro, bityo natwe tukagira agaciro.”

Abantu ntibaramenya ko serivise zo gufasha abafite ibibazo byo mu mutwe zabegerejwe
Abayobozi b’ibigo nderabuzima byo mu Karere ka Huye (twabashije kuvugana), bavuga ko hari ibitarahabwa abakozi bize ibijyanye n’ubuvuzi bwo mu mutwe hifashishijwe ibiganiro (Mental Health Officer) ariko kandi ko muri rusange abantu batarumva ko ubuzima bwo mu mutwe bushobora kwivuzwa nk’izindi ndwara.

Ni na yo mpamvu ababafite hari igihe babasaba gufasha bagenzi babo mu yindi mirimo bashobora. Icyakora Francine Kayitesi uyobora ikigo nderabuzima cya Rango, we avuga ko uwo afite yize ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe gusa, bityo akaba nta kindi asabwa gufashamo bagenzi be, ahubwo agahabwa umwanya uhagije wo kujya gukora n’ubukangurambaga.

Ati “Mu bigo nderabuzima bitarahabwa abashinzwe Mental Health, usanga uwo murimo ukorwa n’abaforomo. Igihe badafite abo bitaho, basabwa kujya gufasha bagenzi babo kuko ibigo nderabuzima bigira abakozi bakeya ugereranyije n’ababa bakenewe.”

Julien Mahoro Niyingabira uyobora ikigo cy’itumanaho mu by’ubuzima (Rwanda Health Communication Center), avuga ko kuba abashinzwe iby’ubuzima bwo mu mutwe mu bigo nderabuzima basabwa gutanga ubufasha mu zindi serivise bidakwiye kwinubirwa kuko bigira abakozi badahagije.

Ati “Bifashishwa mu rwego rwo gusaranganya abakozi bahari ariko hatirengagijwe ko hari impamvu ikomeye ituma igihugu cyaravuze kiti ku rwego rw’ikigo nderabuzima haboneke umukozi w’inzobere mu bijyanye no gutanga serivise z’ubuzima bwo mu mutwe.”

Abakeneye gufashwa mu bijyanye n’imitekerereze ni benshi mu Rwanda

Dr. Darius Gishoma, umuyobozi ushinzwe kwita ku bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe mu kigo gishinzwe ubuzima (RBC), avuga ko ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima bwerekanye ko uyu munsi umuntu umwe kuri batanu agaragaza ibimenyetso by’uko atameze neza mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, mu Rwanda.

Naho Dr. Rutakayile Bizoza, impuguke mu by’ubuzima bwo mu mutwe mu bitaro bya Caraès-Ndera, avuga ko ku Isi hose, ubushakashatsi bwerekana ko umuntu umwe mu bantu umunani arwaye indwara yo mu mutwe, bamwe bakaba baba batazi ko bwarwaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Joyeuse wakoze kubwumwanya wafashe mugucukumbura iyinkuru.
Ibyo nikuri hakenewe ubuvugizi munzego zose

Javan yanditse ku itariki ya: 7-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka