Abashinjacyaha bashya barazwe guhashya abanyereza umutungo wa Leta
Ministiri w’Intebe, Dr Edward Ngirente yemeranijwe n’Abashinjacyaha barahiye kuri uyu wa gatatu, ko bagomba kurwanya by’umwihariko ibiyobyabwenge n’abanyereza umutungo wa Leta.

Abashinjacyaha ku rwego rw’ibanze barahariye imbere ya Ministiri w’Intebe, ni Mukarusagara Janviere hamwe na Uwitonze Clarisse, nk’uko bari bemejwe n’Inama y’Abaministiri yateranye ku itariki ya 11 Nyakanga 2018.
Ministiri w’Intebe yasabye aba bashinjacyaha kudapfusha ubusa icyizere bagiriwe, kwirinda ruswa ndetse no gutegura dosiye zidashobora guteza amakimbirane mu bantu.
Dr Ngirente agira ati:"Muhawe kurwanya ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta uri mu banki, ibigo by’imari n’amakoperative, ndetse no kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge".
"Turifuza ko Urwego rw’Ubushinjacyaha rwafasha kubirwanya ku buryo bwihariye, ndetse ibiyobyabwenge byo mugomba gufasha ababikora n’ababicuruza kubireka".
Yakomeje abasaba no kurwanya ibyaha byo gusambanya abana, gucuruza abantu, ibijyanye n’iyezandonke birimo ibyo guhindura amafaranga no kuyakora.

Uwitonze Clarisse hamwe na Mukarusagara Janviere bavuga ko batazajenjekera abakora ibyo byaha Leta ivuga ko bigwiriye kurusha ibindi mu Rwanda.
Uwitonze agira ati:"Umwihariko ngiye gushyira mu kubirwanya ni ukumenya neza abantu bagirwaga abere nyamara atari bo bitewe n’uko nta sesengura ryimbitse ryabaga ryarakozwe".
Aba bashinjacyaha bavuga ko mu gihe habayeho impinduka mu bijyanye n’amategeko, nabo bagomba kuvugurura imikorere kugira ngo ayo mategeko yubahirizwe.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|