Abashinja u Rwanda ibinyoma bafite ikimwaro cy’ibyo bananiwe gucyemura muri Congo - Kagame
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, aravuga ko amaraporo amaze iminsi ashinja u Rwanda guteza ibibazo muri Kongo ari amatakirangoyi yahimbahimbwe n’abananiwe gucyemura ibibazo bya Kongo kandi barabiherewe akayabo k’amafaranga n’abasirikari ibihumbi byinshi.
Ibi Perezida w’u Rwanda yabivugiye mu nama ya 10 y’Umushyikirano yatangiye kuri uyu wa 13/12/2012 aho yashimangiye ko u Rwanda nta ruhare na ruto rufite mu bibazo Leta ya Congo ifitanye n’igice kimwe cy’abaturage bayo.
Umukuru w’Igihugu yavuze kandi ko n’ababyitirira u Rwanda bazi neza ko ari ibihimbano kuko n’ubushakashatsi bakora kuri icyo kibazo babukora bugamije gusa kwemeza ko u Rwanda ruri inyuma y’ibibera muri Congo aho gusesengura ukuri n’ipfundo ry’icyo kibazo.
Umuryango w’Abibumbye uherutse kwemeza raporo y’itsinda ry’impuguke yari yohereje muri Congo, raporo zashyize u Rwanda mu majwi ko ruteza intambara muri Congo rubinyujije mu mutwe wa M23 ndetse ngo ruyitera n’inkunga y’ibikoresho, iy’abasirikari n’iy’ubujyanama.
Perezida Kagame yavugiye mu Nama y’Umushyikirano ko ibyo izo mpuguke zakoze byose byari byateguwe mbere, hakaba hari hasigaye gushaka uko babyegeka ku Rwanda ngo bikure mu ipfunwe n’ikimwaro ko bananiwe kurangiza ibibazo bya Congo.
Umuryango w’Abibumbye ufite ingabo 16,966 muri Congo, ndetse n’abandi bakozi benshi muri icyo gihugu batangwaho akayabo ka miliyari n’igice y’amadolari ku mwaka.
Perezida Kagame aravuga ariko ko abo bantu bose n’amafaranga bahabwa yose bataragira icyo bakora ku byabajyanye muri Congo, ahubwo bahora bashyira u Rwanda mu majwi ko arirwo rugomba gucyemura ibyo boherejwe gukora.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Tuzangwa kwishyaka ryigihugu cyacu mwunve munarebe
Muhitemo munasenga kuko tuzatungwa nayo!!
murakoze cyane kuri iyi nkuru,nisabiraga ababasha kuvugana n’izo mpuguke za LONI mumatiku,niba u Rwanda rwakemura ibyo bibazo bya Congo nibaruhe ako kayabo banakureyo abo bahajyanye(maniella papers) bashyireyo abo bumva ko babishoboye.