Abasheshe akanguhe bizeye ko imperekeza y’izabukuru izagenwa hakurikijwe ibihe tugezemo
Abasheshe akanguhe bo mu karere ka Karongi ngo bafite icyizere ko Leta izashyira mu bikorwa icyifuzo cyabo cy’uko amafaranga y’izabukuru (pension) yagenwa hakurikijwe ibihe tugezemo kubera ko n’ubuzima busigaye buhenze.
Mu gihe isi yose yitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abasheshe akanguhe, abo mu karere ka Karongi barashima Leta y’u Rwanda ko itabatereranye ibaha akato nk’uko mu bihugu byateye imbere bigenda, aho usanga babashyira mu mazu y’amasaziro kandi bafite imiryango.
Nubwo ariko u Rwanda rufata neza abasaza ba rwo, ubagarariye mu karere ka Karongi, Nkurunziza JMV, wahoze ari burugumesitiri w’ahahoze ari komine ya Gitesi, avuga ko amafaranga bagenerwa n’isanduku y’ubwiteganyirize (CSR) atagihagije kubera aho ibihe bigeze.
Abisobanura muri aya magambo: Hashyizweho ishyirahamwe ry’abari muri pension ribasha gusaba Leta ibasabira isanduku y’ubwiteganyirize ko yajya itanga amafaranga ya pension buri kwezi kandi byarakozwe. Ibyo kongeza pension nabyo biri mu nzira kandi twizeye ko bizatungana”.
Nkurunziza JMV ahamagarira Abaturarwanda kubaha abasheshe akanguhe, kuko ari bo bagejeje igihugu aho kigeze ubu.
Ibi anabihurizaho na Visi Perezida w’Inteko Ishingamategeko umutwe w’abadepite madamu Kankera Marie Josée, wari muri Karongi kuwa gatandatu tariki 29/09/2012, kwifatanya n’abandi bayobozi mu muganda rusange usoza ukwezi.
Madamu Kankera yagize ati: “Urwo ruhare ni iby’agaciro, kandi nta muntu n’umwe ukwiye kubyibagirwa kubera ko uko duhagaze uyu munsi byaturutse kuko batuboneye izuba”.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi, Isumbingabo Emma Francoise, akaba ashinzwe akarere ka Karongi by’umwihariko nawe yasabye abaturwanda kurangwa no kubaha abasheshe akanguhe.
Agira ati: “Baca umugani mu Kinyarwanda ngo nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi. Ibyo uzakora byose hari uwakubanjrije izuba, kandi mu by’ukuri ku isi nta gishyashya kizaho uwagutanze kubona isi hari byinshi aba akurusha”.
Umunsi mpuzamahanga w’abasheshe akanguhe uba tariki ya 1 Ukwakira buri mwaka, ariko muri Karongi bahisemo kuwujyanisha n’umuganda usoza ukwezi, kuko ari bwo hari hateranye abantu b’ingeri zose bagombaga kugezwaho ubutumwa bw’uwo munsi ku buryo bunoze.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Duheshe agaciro abageze mu zabukuru baba mu muryango”.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|