Abashakanye bo muri Paruwasi Kabgayi bashinze ihuriro ribahuza
Nyuma y’umwiherero wahuje abashakanye bo muri paruwasi gaturika ya katederari ya Kabgayi ku nsanganyamatsiko igira iti “Ingo zacu zibe ishingiro ry’ubukirisitu”, imiryango igera ku 100 yari yateraniye muri uwo mwiherero yahise ifata icyemezo cyo gushinga ihuriro rizajya ribahuza mu kubaka ubukirisitu no gusangira ubuzima.
Ndamyumugabe Alexis, ushinzwe iyogezabutumwa mu barayiki, avuga ko bategura uwo mwiherero batekereje ku bakirisitu bo muri iyo paruwasi bakora imirimo itandukanye ndetse bakorera hanze ya paruwasi yabo ku buryo badakunze kubona umwanya wo kwitabira gahunda za paruwasi.
Kuba abari muri uwo mwiherero barabashije gusangira ubuhamya bw’ubuzima ku birebana n’imibereho y’ingo z’abakirisitu, bamwe mu bitabiriye uwo mwiherero bemeza ko bifasha mu kubaka ingo ku buryo bazajya bakora imyiherero nk’iyo ndetse bakanatumiramo ingo zizwi ko zifitanye ibibazo by’imibanire cyangwa by’ukwemera.

Mu kuganira n’iyo miryango Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi akaba yarabizeje ko igihe cyose bazaba bahurijwe hamwe n’icyubaka kiliziya, imiryango yabo ndetse n’igihugu azababa hafi kuko biri mu mirimo ashinzwe.
Musenyeri Smaragde yanasabye abari aho kutagira abo baha akato cyangwa bacira imanza bitewe n’uko badahuje ukwemera, aho we yatanze ubuhamya bw’uko abanye n’abayobozi b’andi madini ndetse n’abayisilamu, kuko bose bahuriye ku kwemera Imana imwe rukumbi.
Iryo huriro rizakomeza kwagurwa hakirwa indi miryango ibyifuza, rizakomeza kugira insanganyamatsiko yo kugira ingo zibayeho gikirisitu, hashishikarizwa abazigize kwitabira imirimo ya kiliziya.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|