Abashakanye bataganira ku buzima bw’imyororokere ntibanabiganiriza abana - Dr Nzabonimpa

Abahanga mu by’imibanire y’abantu bemeza ko iyo ababyeyi bataganira byimbitse ku buzima bwabo n’ubw’urugo bitaborohera kuganiriza abana, cyane cyane ku buzima bw’imyororokere.

Dr Anicet Nzabonimpa avuga ko iyo ababyeyi bataganira batabasha kuganiriza abana
Dr Anicet Nzabonimpa avuga ko iyo ababyeyi bataganira batabasha kuganiriza abana

Byavugiwe mu nama yabaye ku wa 10 Gicurasi 2019, yateguwe n’umuryango wita ku buzima, HDI (Health Development Initiative), ihuza imiryango itandukanye ya sosiyete sivile ndetse na zimwe mu nzego za Leta, bagamije kuganira ku mategeko avuga ku buzima bw’imyororokere no kubasaba izindi serivisi zo kwa muganga.

Dr Anicet Nzabonimpa, umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) mu ishami ryita ku buzima bw’imyororokere no kuboneza urubyaro avuga ko akenshi ababyeyi bataganira ku buzima bw’imyororokere bityo ntibanabiganirize abana.

Agira ati “Burya muri sosiyete yacu akenshi ntabwo umuntu yirekurira undi, n’abashakanye ugasanga umugabo akora ku mugore akamwitaza, banatera akabariro bakabikora nta wureba undi. Bagombye kubiganiraho mbere, bakabwirana utugambo twiza, igikorwa kigategurwa neza”.

Arongera ati “Kuba rero hagati y’abashakanye hakirimo iyo ntera, hagati y’umubyeyi n’umwana ho harimo intera nini cyane, ku buryo n’umubyeyi agifite ikibazo cyo kuyimena. Ni ngombwa ko dukomeza kuganiriza ababyeyi, tukabaha imfashanyigisho bityo bagatinyuka kuganiriza abana”.

Ibyo ngo ni byo bituma urubyiruko rujya kwishakishiriza amakuru, rukayabona ukutari ko ari byo bituma bajya gushyira mu bikorwa ibyo babwiwe bikaviramo abangavu guterwa inda, cyane ko itegeko ritanabemerera kujya muri serivisi zo kuboneza urubyaro kwa muganga badaherekejwe n’ababyeyi.

Dr Aflodis Kagaba, umuyobozi wa HDI
Dr Aflodis Kagaba, umuyobozi wa HDI

Iryo tegeko rero ngo ni ryo sosiyete sivile yifuza ko hari zimwe mu ngingo zaryo zahinduka kugira ngo abo bana boroherwe, nk’uko Dr Aflodis Kagaba, umuyobozi wa HDI abivuga.

Ati “Hari itegeko ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere rigisaba ko abana bakeneye serivisi zo kwa muganga bagomba guherekezwa n’ababyeyi, dusanga rero ribangamye. Abana bari hagati y’imyaka 12-18 baba bamaze gusobanukirwa, hari serivisi rero bakenera nko kwirinda inda zitateganyijwe ntibatinyuke kubibwira ababyeyi”.

“Kubasaba rero ko babona uburenganzira bw’ababyeyi biracyari imbogamizi ikomeye cyane. Ni yo mpamvu turimo gukorana ibiganiro n’inzego zitandukanye kugira ngo harebwe uko izo ngingo zibangamye zahinduka”.

Izo ngingo bifuza ko zahinduka ziri mu itegeko riri mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, n’iteka rya Minisitiri nomero 002/MoH/2019 ryo ku wa 8 Mata 2019, riteganya ibigenderwaho kugira ngo umuganga abe yakuriramo inda ubisabye.

Inama yitabiriwe n'imiryango itandukanye ya Sosiyete sivile
Inama yitabiriwe n’imiryango itandukanye ya Sosiyete sivile

Umwe mu babyeyi wari witabiriye iyo nama, na we ngo yumva iryo tegeko rihindutse ari bwo buryo bwiza bwo gufasha abo bana kwirinda.

Ati “Ni ubundi abo bana ntabwo basaba uruhushya ababyeyi iyo bagiye guhura n’abo bahungu cyangwa undi washobora kubatera inda. Nkumva rero ko nabyara ku myaka 15 atazabwira nyina ngo amuherekeze kwa muganga, rero twabishaka tutabishaka, guhindura izo ngingo z’itegeko tubona ari bwo buryo bwo kubafasha”.

Akomeza avuga ko icy’ingenzi ari uko ababyeyi bakwigishwa, bakumva akamaro ko kuganiriza abana ndetse no kubaha uburenganzira bakajya ku bigo nderabuzima kuko ari ho bakura amakuru yizewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka