Abashakanye bari mu nkambi kubera ibiza bavuga ko bakumbuye guhuza urugwiro

Bamwe mu bacumbikiwe muri Site y’Inyemeramihigo mu Murenge wa Rugerero, Akarere ka Rubavu, baremeza ko ibiza byatandukanyije abashakanye, aho umugabo akumbura umugore we n’ubwo baba mu nkambi imwe.

Muri iyo site igabyemo ‘blocks’ 22, abagabo baba ukwabo n’abagore bakaba ukwabo, ibyo bigatuma ngo abashakanye batabasha guhura ngo buzuze inshingano z’urugo.

Abaganiriye na Kigali Today, bavuga ko ibikenerwa byose babihabwa birimo indyo yuzuye, ibikoresho by’isuku, ubuvuzi n’ibindi, ariko bakavuga ko batewe inkeke no kuba umugabo yifuza umugore we, n’umugore akifuza umugabo we.

Umugabo umwe ati “Tubayeho mu buzima bwiza kuko duhabwa byose, aho tugaburirwa neza, ariko ubuzima bw’umugabo buragoye tumeze nabi. Nk’ubu abagore bacu tumaze kubibagirwa burundu, tubayeho nk’Abihayimana kandi twarashatse”.

Arongera ati “Ariko uzi umugabo kumara ukwezi akajya mu kwa kabiri, amugore wawe umurebera hariya ariko mutemerewe gukora amabanga y’urugo! Bagire badufashe dusubire mu ngo zacu cyangwa badufashe kwicumbikira twongere tubane”.

Visi Meya Ishimwe Pacifique, aba ari hafi y'abo baturage yumva ibibazo byabo
Visi Meya Ishimwe Pacifique, aba ari hafi y’abo baturage yumva ibibazo byabo

Mugenzi we ati “Iyo ikibazo cyavutse nk’ibi biza byo tugomba kwihangana, n’ubwo biba bikomeye kwihanganira kutabonana n’umugore wawe kandi ahari umureba, gusa nta kundi na Leta ibirimo izadufasha”.

Umugore ati “Eh hari ubwo nifuza umugabo wanjye nkabura uko mbigenza, nkarunguruka mu isibo acumbitsemo nkamuha isiri akazamuka tugasuhuzanya agasubirayo. Ntiwabona uko umuhobere”.

Hari n’abasaba gufashwa kujya kwicumbikira, aho usohotse mu nkambi aba yemerewe inkunga y’amafaranga ibihumbi 105 amufasha mu mezi atatu, bagahabwa n’ibiribwa by’iminsi 15 n’ibikoresho byo mu rugo.

Ni gahunda irimo gusabwa na benshi, aho bamwe bemeza ko bibaha ukwisanzura kw’abashakanye.

Ibyishimo ni byose ku bafashijwe kujya kwicumbikira
Ibyishimo ni byose ku bafashijwe kujya kwicumbikira

Umugabo umwe ati “Message y’amafaranga ibihumbi 105 ndayibonye ubu ngiye gufata n’ibiryo, ibiza byari byarantandukanyije n’umugore wanjye aho we n’abana nabohereje kwa Mabukwe, njye nza hano muri iyi nkambi”.

Kuri icyo kibazo, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique, yamaze abo baturage impungenge.

Ati “Icyihutirwaga ni ubutabazi, hakurikiraho gahunda yo gufasha abari basanzwe bikodeshereza gukomeza muri iyo nzira, ariko n’abatakaje inzu zabo bwite nibo bakurikiyeho, ntabwo gahunda ari ukuguma muri iyi nkambi”.

Arongera ati “Gahunda ni uko abantu bose bahabwa uburenganzira bwo gusubizwa mu buzima busanzwe, kabone n’ubwo baba batarabona inzu zabo bwite, nta gihe kirekire bafite hano uyu ni wo murongo ukurikiyeho wo kureba n’abari bafite inzu, yasenywe n’ibiza bagahabwa uburyo baba bafashijwe kubona icumbi”.

Umubare w'abasaba kujya kwicumbikira ukomeje kwiyongera
Umubare w’abasaba kujya kwicumbikira ukomeje kwiyongera
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka