Abashaka kubakisha rukarakara bazajya babisabira uruhushya

Ubuyobozi bwa serivisi y’ubutaka mu Karere ka Huye, buvuga ko guhera mu cyumweru gitaha abatuye mu mujyi wa Huye bashaka kubaka inzu zo guturamo bifashishije rukarakara bazatangira kubiherwa impushya.

Jean Pierre Musafiri, umuyobozi wa serivisi y'ubutaka mu Karere ka Huye
Jean Pierre Musafiri, umuyobozi wa serivisi y’ubutaka mu Karere ka Huye

Bwabitangaje nyuma y’uko abakozi b’urwego rw’igihugu rushinzwe imiturire, RHA, rwasobanuriye bamwe mu banyehuye ibijyanye n’amabwiriza yo kubakisha rukarakara mu mijyi, tariki 26 Kanama 2019.

Nk’uko bivugwa na Jean Pierre Musafiri, ari we muyobozi wa serivisi y’ubutaka mu Karere ka Huye, iki cyumweru kirarangira abafundi bo mu mujyi wa Butare bamaze guhugurwa kuri ayo mabwiriza.

Bazasobanurirwa ibijyanye n’uko rukarakara zigomba kubumbwa, ni ukuvuga kuba zipima cm30x15x20, aho kuba cm40x20x20 nk’uko bamwe bajyaga babigenza.

Icyondo zigomba kubumbishwa ni icyakaswe nimugoroba, amazi akarara yinjira neza mu gitaka, hanyuma kikanozwa neza bukeye kinahita kibumbwa.

Kwemerera abantu kubakisha rukarakara ngo ni uko ubushakashatsi bwagaragaje ko ikomera, ikaba inahendutse ku buryo kuyubakisha byorohera abantu benshi.

Akomeza agira ati “kugira ngo umuntu yemererwe kubaka yabanzaga gushaka inzobere mu by’ubwubatsi cyangwa abazi gushushanya inyubako, kugira ngo amufashe gutegura dosiye, ariko amabwiriza mashyashya yemera ko umufundi cyangwa nyir’inzu ashoboye kwitegurira ibishushanyo neza yabyikorera.”

Abatuye mu bice by’umujyi wa Huye bari barananiwe kubaka kubera ko basabwaga kubakisha amatafari ahiye cyangwa aya block ciment, kandi nta bushobozi bwo kubibona kuko bihenze, barabyishimiye kuko ngo na bo bagiye kugira inzu zo kubamo.

Bizimungu ukora akazi k’ubunyonzi, ni umwe muri bo. Afite ikibanza ahitwa i Tonga mu Kagari ka Matyazo. Bari bategetswe kubakisha amatafari ahiye, kugira ngo inzu zabo zizabe zisa n’izo ku Karubanda.

Ati “Wajyaga ku murenge kwaka ibya ngombwa byo kubaka bati udafite amatafari ahiye kubaka ntibyashoboka. Niba noneho na za rukarakara zemewe natwe tugiye kubaka.”

Rosette Dusingizimana utuye mu Kagari ka Gatobotobo mu Murenge wa Mbazi, mu bihe byashize yari yubatse inzu ya rukarakara bayisenya iri hafi kuzura kuko ngo itari ihemewe.

Aho yumviye ko kubakisha rukarakara byemewe no mu bice byo mu mujyi, yatse ibya ngombwa byo kubaka arabihabwa, ku buryo yatangiye gutekereza kuzongera kuzamura inzu ye.

Agira ati “Narishimye Mana yanjye. Ni icyemezo cyiza kandi gifatika kizafasha bamwe na bamwe kuva mu macumbi, n’abakiri batoya b’urubyiruko bakabasha kwiyubakira inzu.”

Abayobozi b’inzego z’ibanze mu mujyi i Huye na bo bishimiye iki cyemezo kuko ngo kizatuma havaho akajagari mu kubaka.

Alphonse Mutsindashyaka, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngoma ati “Hari igihe bihishaga bakubaka mu kajagari bifashishije rukarakara ku kuko bitemewe. Ubwo noneho yemewe bizakuraho akajagari.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko n’ubwo itegeko rusange rivuga ko inzu z’ubuyobozi n’izo guturamo zifite ubuso butarengeje metero kare 200 zishobora kubakishwa rukarakara, nta wukwiye kubaka atabanje kubyakira ibya ngombwa.

Impamvu ni uko hari ibice bishobora kutazazubakishwamo bitewe n’igishushanyo mbonera cy’umujyi, ubutaka bugakoreshwa icyo bwagenewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko haracyari ikibazo cyigishushanyo mbonera NGO cybushize hari aho cyari cyarashize NGO agri residence NGO bizasaba gutegereza NGO igishushanyo gisha NGO umwaka utaha abaturage baraharenganira mutubarize murakoze

Aloys tuyisenge yanditse ku itariki ya: 27-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka