Abashaka gushyingiranwa baragirwa inama yo kwiga umubano igihe gihagije

Mu gihe ubwiyongere bw’amakimbirane mu ngo bwatumye hari amadini ashyiraho gutegura abagiye gushinga ingo mu gihe cy’amezi atandatu byibura, hari abavuga ko hari abasore n’inkumi batabikozwa, ariko hakaba n’ababigezeho.

Padiri Félicien Hakizimana wo muri Diyosezi gatolika ya Gikongoro, avuga ko ahanini bagitegura abagiye gushinga ingo mu gihe cy’amezi atatu gusa, bitewe n’uko abenshi baza bavuga ko badafite amezi atandatu yo kwiga.

Agira ati “Usanga abenshi baza bihuta cyane, bashaka guhita bashyingirwa, kandi nyamara, nk’uko abubaka urugo baba biyemeje kubana akaramata, biba bikwiye ko bategurwa igihe gihagije.”

Ingamba bafite ngo ni ugukomeza kubigisha, kugira ngo bumve ko iyo bateguwe igihe gihagije ari byo bibafasha kugira ingo nzima.

Impamvu yo kwihutisha gushyingiranwa kandi ngo ahanini zikomoka ku kuba bamwe baba barakoze imibonano mpuzabitsina batarashakana, babona umukobwa atwite bakihutisha ubukwe kugira ngo umwana azavuke ari kumwe n’ababyeyi bombi.

Ikibabaje kandi ngo ni uko ahanini baba bataziranye neza, ari yo mpamvu akenshi bagera mu ngo, kubana bikabananira.

Padiri Hakizimana ati “Hari abo usanga bamaze igihe gito bamenyanye, abandi ugasanga batanaziranye na busa kuko baba baramenyaniye ku mbuga nkoranyambaga.”

Iki gitekerezo gishimangirwa na Augustin Ntawuhigimana, umudiyakoni mukuru mu Itorero EAR ryo muri diyoseze ya Kigeme, uvuga ko abagiye gushinga ingo baba bakwiye kumva ko kwigishwa igihe kirekire biri mu nyungu zabo.
Agira ati “Hari abamenyanirana kuri internet, abandi kuri za facebook, cyangwa bagahuzwa n’abantu. Noneho umuntu agatekereza ko kubaka urugo ari uko umusore n’umukobwa bahura bagashakana. Nyamara urugo rurategurwa.”

Icyakora Padiri Moise Issa Dusenge wo muri Diyosezi ya Cyangugu, avuga ko gutegura abateganya kurushinga mu gihe cy’amezi atandatu i Cyangugu bo babigezeho, kandi ko bateguye n’imfashanyigisho yo kwifashishwa, itangwa mu masomo 12.

Agira ati “Twigisha ko gushyingirwa ari umuhamagaro, tugakurikizaho inyigisho yitwa Kugira ngo twemererwe gushyingirwa muri Nyagasani. Muri iyi nyigisho babwirwa ibintu umunani bagomba kwemeranywaho na Kiliziya harimo kwiyemeza ubumwe n’ubudatana no kuba abashyingiranywe bagomba kubwizanya ukuri kose.”

Abagiye kurushinga muri Diyosezi ya Cyangugu kandi bigishwa urukundo rw’abashakanye, kwakira mugenzi wawe nk’umuntu mutandukanye, uko abashakanye bakwiye kubana n’abandi bo mu miryango yabo kimwe n’abaturanyi, ubwishingire bwa kibyeyi bugaruka ku kubyara abo bashoboye kurera.

Abagiye kurushinga kandi bigishwa ku miterere n’imikorere y’imyanya y’ububyeyi ikurikirwa n’umushyikirano w’abashakanye bahabwa n’abamaze kubaka. Baganirizwa no ku buringanire n’ubwuzuzanye, amakimbirane mu buzima bw’abashakanye n’uburyo bwo kuyakemura.

Babigisha no kuri gacaca y’urugo, hanyuma bagasoreza ku nyigisho bise ubujyanama, aho abakobwa bashyirwa ukwabo bakagirwa inama n’abamama bababwira ku myitwarire iranga umunyarwandakazi, n’abahungu ukwabo, bakaganirizwa n’abagabo ku bijyanye n’uburyo bazitwara mu rugo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Izi nyigisho zihabwa abagiye kurushinga muri Diyosezi ya Cyangugu ndazemeye kabisa. Bishobotse ahubwo iatanije na MIGEPROF bazashyira ku rubuga(website) abantu bose bakajya bazisomera mu gihe bitegura gushyingirwa ndetse n’abandi babishoboye bakajya bazigisha abaturage mu nama zitandukanye. Murakoze

Me HITIMANA Sylvestre yanditse ku itariki ya: 5-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka