Abashaka gusenya bahoraho ariko ntibagomba kubigeraho - Perezida Kagame
Perezida Kagame yashimye ubushake n’ubwitange bwaranze Abanyarwanda mu mwaka 2017, bwatumye abashaka gusenya igihugu batabona aho bamenera.
Ni mu Ijambo yagejeje ku banyarwanda kuri uyu wa 1 Mutarama 2018 saa sita z’ijoro, yifuriza Abanyarwanda Umwaka mushya muhire wa 2018.
Avuga ku byo u Rwanda rwishimira kuba rwaragezeho muri 2017 yagize ati” Ubukungu, umutekano, imibereho myiza n’amatora yaduhuje twese akagenda neza, ibi byose twabigezeho muri uyu mwaka ushize.”
Perezida Kagame yanashimiye Abanyarwanda ko Ubushake n’ubwitange bwabo bwagize uruhare rukomeye mu kwimakaza Umubano mwiza mu Banyarwanda, uraguka ugera mu Karere ndetse unagera no ku isi hose.
Yagize ati” Dukomeze iyo nzira nziza tumazemo igihe kitari gito, dukorera hamwe, twiga, dukorera igihugu cyacu, kandi aribwo twubaga ubushobozi bwo kurinda ibyo byose tugenda tugeraho ngo hatagira igisenya ibyo twubatse cyangwa ngo gihungabanye igihugu cyacu”.
Ibi ngo bizatuma abashaka gusenya igihugu badashobora kugira icyo bageraho, aho baba baturuka hose, ndetse n’uburyo bakoresha ubwo ari bwo bwose.
Ati” Byaragaragaye ko abanyarwanda dufatanyije, ibyo twifuza byose twagiye tubigeraho, igisigaye ni ukubikomeza ngo bihoreho ubuziraherezo.
Uyu mwaka muhire uzatubere intambwe ndende muri urwo rugendo rw’ubumwe, amajyambere n’umutekano birambye. Mugire amahoro y’Imana. “
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Peresida Yarako
Abanyarwanda bose ndabifurije umwaka muhire wa 2018 uzabe uwamahoro namajambere kuri bose
Président kagame nkunda Imana yakuremye. Ufite ubuhanga n’ubwenge Atari ubw’iyisi ahubwo wahawe n’imana. Abakwanga Bose bazahura n’akaga gakomeye. Ntibazi uwo bakinisha. Iyaguhanze izahora ikubereye maso. Ndagukunda byintangarugero.
Président kagame nkunda Imana yakuremye. Ufite ubuhanga n’ubwenge Atari ubw’iyisi ahubwo wahawe n’imana. Abakwanga Bose bazahura n’akaga gakomeye. Ntibazi uwo bakinisha. Iyaguhanze izahora ikubereye maso. Ndagukunda byintangarugero.
ere buri gihe umukuru w igihugu cyacu kagame paul . ijambo rye riba ryuje ubuhanga n impanuro ."ubumwe buganisha kw iterambere rirambye" mbikuye kumutima nkunda cyane kumwumva kandi nkunda impanuro ze .nizeyeko nabamuvangira bazatsindwa bidatinze .mugire umwaka mwiza wa 2018
President Paul Kagame,
Mbikuye ku mutima, Ndakwifuriza umwaka mushya muhire wa 2018. Imana izakurindire impagarike kandi izaguhe guhirwa muri byose. Amahoro,amahirwe,imigisha,ubuzima bwiza n’iterambere nibyo nkwifurije. Ikiruta ibindi uzarusheho kwegera Imana no gusabana nayo muri byose. Mbigusabiye wowe n’umuryango wawe.