Abashaka gukorera ‘Permis Provisoire’ bazajya biyandikisha mu mpera z’icyumweru
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Ibizamini no Gutanga Impushya zo gutwara ibinyabiziga, ryatangaje ko kwiyandikisha gukorera uruhushya rw’agateganyo (permis provisoire) bizajya bikorwa mu mpera z’icyumweru guhera kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru.

Itangazo ryashyizweho umukono na Komiseri w’Agateganyo ukuriye iryo shami, SSP Emmanuel Hitayezu risobanura ibigomba kwitabwaho kugira ngo umuntu yemererwe gukora icyo kizamini.
Rigira riti "Ishami rya Polisi rishinzwe Ibizamini no Gutanga Impushya zo gutwara ibinyabiziga riramenyesha abantu bifuza gukorera uruhushya rw’agateganyo kuri mudasobwa, ko kwiyandikisha bizajya biba mu mpera z’icyumweru (weekend)."
Polisi ivuga ko abiyandikisha muri iyi weekend tariki 12 na 13 Ugushyingo 2022 biyandikisha guhera saa kumi z’amanywa banyuze ku rubuga Irembo.
Itangazo rya Polisi rikomeza rivuga ko abifuza iyo serivisi(gukora ikizamini) biyandikisha gukorera muri santere za Gisagara, Huye, Muhanga, Kirehe, Nyagatare, Ngororero, Nyamasheke, Rutsiro, Musanze na Muhima (Nyarugenge).

Iryo tangazo rivuga ko abiyandikishije bazatangira gukora ikizamini tariki 14 Ugushyingo 2022, bakazagenda bitwaje indangamuntu y’umwimerere itari icyangombwa gisimbura indangamuntu cyangwa pasiporo, kuko ngo bitemewe.
Abajya gukora icyo kizamini kandi bagomba kuba bagaragaza ko bikingije Covid-19 byuzuye, kugira ngo bemererwe kwinjira aho gikorerwa.
Abiyandikishije bagomba no kubahiriza isaha bahawe yo gukoreraho ikizamini. Polisi yanatanze imirongo ya telefone babarizaho mu gihe bifuza ibisobanuro birambuye, ari yo:
118
0788311553
0788311570
Itangazo pic.twitter.com/tT37b1wl34
— Rwanda National Police (@Rwandapolice) November 11, 2022
Ohereza igitekerezo
|
IBYO NDIMO KUMVA NIBYIZA CYANE NANGE NDASHAKA GUKORERA PROVISUAR
Kayonza cg Rwamagana bazakora ryari proviseir mutubwire
Ndashaka gura provisoire mumpera zukwacumi
Mwiriwe
Mwatubwira uko twabona liste yabazakorera provisoire rwamagana 26/7/2023
Murakoze
Mwiriwe nshaka gukorera permi provisoire ntashye muri vacance kandi nzasubira ku ishuli taliki 8 January
Mwiriwe neza bwatubwira ijyihe gicumbi twaza jya gufatakode
Mwiriwe neza mwatubariza igihe gukorera uruhushya rwa burundu bazabifungura murakoze