Abashaka gukorera Perimi ku modoka za ‘Automatique’ babyemerewe

Inama y’Abaminisitiri yemeje gukorera uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe imodoka za ‘Automatique’.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kane tariki 25 Mata 2024, yemeje ko abantu bemerewe gukorera uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe ibinyabiziga bya ‘Automatique’.

Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X yahise itangaza ko hashingiwe ku myanzuro y’iyo Nama y’Abaminisitiri yateranye, abantu bazaba bemerewe gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe ibinyabizaga bya ‘Automatique’.

Ubwo butumwa bugira buti “Abantu bazaba bahawe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya ‘Automatique’ biri mu rwego batsindiye ni byo bazaba bemerewe gutwara.
Abazatsindira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya ‘manuel’ bazaba bemerewe gutwara ibinyabiziga bya ‘automatique’ na ‘manuel’. Iyi myanzuro nitangira gushyirwa mu bikorwa tuzabamenyesha”.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko abantu batandukanye bagiye bifuza kujya bakoresha ibizamini imodoka za ‘Automatique’ kuko ari na zo basanzwe batwara cyangwa se bateganya gutwara.

Ikindi cyatumaga abantu bifuza gukoresha imodoka za Automatique ni uko usanga uko iterambere rigenda ryiyongera, imodoka za ‘manuel’ zigenda zigabanuka ku isoko ndetse abatwara ibinyabiziga ugasanga batwara Automatique kuko ziri mu byoroha gutwara mu muhanda.

Itandukaniro ryo gutwara imodoka ya ‘Automatique’ ni uko bidasaba ko umushoferi agenda ahinduranya vitensi kuko ubwazo zibyikorera naho imodoka ya ‘manuel’ bisaba ko umushoferi ari we ugenda azihinduranya, ibintu kuri bamwe bafata ko bigoye bakihitiramo kwitwarira imodoka za ‘Automatique’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka