Abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bararota - Minisitiri Gasana

Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Alfred Gasana, arasaba abaturage kunga ubumwe, akurira inzira ku murima abashaka guhungabanya umutekano w’Igihugu, aho yavuze ko ibyo batekereza ari ukurota.

Minisitiri Gasana ahamya ko abashaka guhungabanya umutekano w'u Rwanda barota
Minisitiri Gasana ahamya ko abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda barota

Yabitangarije mu muhango wo gutangiza Ukwezi kwahariwe Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, igikorwa cyabereye mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, ku wa Mbere tariki 03 Ukwakira2022.

Muri icyo cyumweru cyahawe insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rwa buri Munyarwanda, mu kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda", Minisitiri Gasana wari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, uhagarariye MINUBUMWE, Mbabazi Zakhia, n’abahagarariye inzego z’umutekano, yagarutse ku mateka yagejeje Igihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ahereye kuri ayo mateka, Minisitiri Gsana yabasabye kwirinda amacakubiri, isomo bakura muri ayo mateka mabi, rikabafasha kwinda ikibi.

Ati “Amateka mabi Abanyarwanda banyuzemo yabagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, byashobotse ari uko bataye indangagaciro y’ubumwe, byabagejeje rero ku macakubiri yabagejeje kuri Jenoside”.

Abaturage biteguye gusigasira ubumwe bwabo
Abaturage biteguye gusigasira ubumwe bwabo

Arongera ati “Abanyarwanda barasabwa kongera kunga ubumwe, kugira ngo batere imbere banakomeze gufata ingamba zo kugira ngo hatazagira icyagarura amacakubiri, ngo basubire mu mateka banyuzemo yabasenyeye igihugu”.

Minisitiri Gasana, yakuriye inzira ku murima abashaka guhungabanya umutekano w’Igihugu, ati “Mbonereho nanabwire abashaka guhungabanya umutekano w’Igihugu, aho Abanyarwanda bageze mu rwego rw’imyumvire yo kubaka ubumwe, rwose abo bashaka guhungabanya umutekano bararota, basabwa kubireka kuko ntibizongera”.

Uwo muyobozi yagarutse ku bitero bimaze iminsi bihungabanya umutekano w’abaturiye ibirunga, yibutsa abaturage isomo abo bagizi ba nabi bahaboneye.

Ati “Mu minsi yashize hari abashatse guhungabanya umutekano mu mirenge yegereye Pariki y’ibirunga, ariko amasomo barayabonye. Babonye ko aho ubumwe bw’Abanyarwanda bugeze badashobora kwibeshya badusubiza inyuma, urubyiruko rugomba gufata iya mbere mu gusigasira uwo mutekano”.

Abayobozi bishimiye uburyo abaturage bakiriye icyumweru cy'ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda
Abayobozi bishimiye uburyo abaturage bakiriye icyumweru cy’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda

Muri icyo gikorwa hanatanzwe ikiganiro kivuga ku mateka yaranze ubumwe bw’Abanyarwanda mbere y’umwaduko w’abakoloni, hagaragazwa n’uburyo ubwo bumwe bwaje gusenyuka, biganisha ku ivangura rishingiye ku moko.

Ni impanuro zishimiwe n’abaturage, aho bamwe batangarije Kigali Today ko badashobora kwemerera uwaza ashaka kubazanamo amacakubiri.

Umwe ati “Ibi biganiro biradufashije, bitwibukije ko ibyo twagezeho tutagomba kubirekura ngo bisenywe, nta n’umuntu ugomba no kutwinjirira ngo atuzanemo ivangura, kuko icya mbere twamaze kwiyubaka, turasenyera umugozi umwe”.

Undi ati “Twese turi bene kanyarwanda, tugomba kwirinda ikintu cyaza kudutandukanya, tukakirwanya dusenyera umugozi umwe kandi ntiduheranwe n’amateka mabi”.

Akanyamuneza ku baturage bo muri Cyuve
Akanyamuneza ku baturage bo muri Cyuve

Minisitiri Gasana yijeje abaturage umutekano usesuye, kandi ko ubuyobozi bubakunda, ati “Ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame bwatubereye isoko y’ubudaheranwa tugomba kubakiraho, mu gusigasira ibyagezweho mu rwego rw’ubumwe n’imibanire myiza”.

Yasabye abaturage gukomera kuri “Ndi Umunyarwanda”, ikajya mu buzima bwabo bwa buri munsi, no kudaha icyuho abashaka guhungabanya ubumwe n’umutekano by’Abanyarwanda.

Abayobozi basabanye n'abaturage
Abayobozi basabanye n’abaturage
Abayobozi bashimiye abaturage babizeza ko umutekano wabo urinzwe
Abayobozi bashimiye abaturage babizeza ko umutekano wabo urinzwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abanyarwand twapfuye rimwe

EMMY yanditse ku itariki ya: 5-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka