Abasenyewe n’ibiza barasaba gufashwa gusana
Bamwe mu basenyewe n’ibiza mu Murenge wa Gikonko muri Gicurasi 2015 ntibarabasha gusana kubera amikoro make, bagasaba ubufasha.
Hashize amezi agera kuri atanu agasantere ka Gikonko mu Karere ka Gisagara kibasiwe n’ibiza by’imvura ivanze n’umuyaga udasanzwe byangiza amazu y’abaturage, amaduka, amashuri, n’imyaka.

Abagezweho n’ibi biza, bamwe bagiye basana abandi bo bakaba bavuga ko bagihura n’imbogamizi z’amikoro make gusana bikabagora.
Bamwe mu baturage basenyewe n’iyi mvura, ubu bacumbitse mu baturanyi, abandi bagakodesha mu gihe bagitegereje gufashwa gusana amazu yabo.
Minani, umwe mu bangirijwe n’iyi mvura, agira ati « Ntibyoroshye ku muturage cyane ko bitungurana, ni yo mpamvu dusaba ubufasha. »
Urwunge rw’Amashuri rwa Gikonko Catholique, ni hamwe mu hibasiwe n’iyo mvura idasanzwe, kuri ubu abana b’incuke bahigaga bakaba bacumbikiwe ahagomba kwagurirwa inyubako z’ Ikigo Nderabuzima cya Gikonko.
Gasengayire Clémence, Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Gikonko Catholique, avuga ko nubwo bacumbikishije abana bifuza ko umwaka utaha wagera barasaniwe amashuri cyane ko aho bigira hatari hagenewe kwigishirizwa.

Ati «Ni byiza twatijwe aho kuba twigishiriza abana, MIDIMAR na yo yaradusuye twemererwa ubufasha n’akarere kemera inkunga, ariko ntibiba byoroshye. Ni yo mpamvu tutarubakirwa, gusa bibaye byiza twatangira umwaka utaha abana barabonye aho bigira habigenewe.»
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bwo butangaza ko butirengagije iki kibazo cy’ibiza byibasiye Santere ya Gikonko, ahubwo ko bakoze ubuvugizi mu nzego zitandukanye, bityo bamwe mu basenyewe bakaba barahawe imiganda ndetse n’isakaro.
Lèandre Karekezi, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara yemeza ko n’ubwo hari ibyakozwe ariko bitanihuta uko bikwiye, bitewe n’uko abakeneye ubufasha ari benshi.
Ati «Twakoze ubuvugizi muri minisiteri ibishinzwe, ariko kandi ibyo twashoboraga gukora tugenda tubikora nko gukora imiganda abantu bagasanirwa, ariko kuko abakeneye ubufasha ari benshi kandi n’ibikoresho akenshi ugasanga bitabonekera rimwe, usanga bitihuta.»
Ibi biza by’imvura ivanze n’umuyaga byibasiye Santere ya Gikonko byangije amazu abarirwa muro 20 ay’abaturage, amashuri n’amaduka.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|