Abasenateri bo muri Zimbabwe bashimye uburyo abahohotewe mu Rwanda bitabwaho

Itsinda ry’Abasenateri bari muri komisiyo ishinzwe amahoro n’umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko ya Zimbabwe, ryashimye uko abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bitabwaho mu Rwanda, igihe bagannye Isange One Stop Centre.

Bakiriwe n'umuyobozi w'ibitaro bya Kacyiru
Bakiriwe n’umuyobozi w’ibitaro bya Kacyiru

Ku wa Kane tariki 24 Gashyantare 2022 nibwo basuye ibikorwa bya Isange One Stop Centre, aho ikorera ku bitaro bya Kacyiru, basobanurirwa ishusho y’imikorere ya za Isange mu gihugu.

Iryo tsinda rigizwe n’Abasenateri batandatu barimo abagore batatu, bakaba bayobowe na Perezida w’iyo komisiyo Dr. David Parirenyatwa. Yabwiye itangazamakuru ko urugendo rwabo rugamije kureba uko mu bindi bihugu bashoboye kubumbatira umutekano n’amahoro, kugira ngo babyigireho bizabafashe mu gihugu cyabo.

Dr. Parirenyatwa avuga ko ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’iwabo bihari kimwe n’ahandi hose, ariko ngo uburyo abahohotewe bitabwaho butandukanye cyane no mu Rwanda, kuko mu Rwanda bikorwa mu buryo bwiza.

Dr. Parirenyatwa avuga ko uburyo abahohotewe bitabyabwaho muri Zimbabwe butandukanye cyane no mu Rwanda
Dr. Parirenyatwa avuga ko uburyo abahohotewe bitabyabwaho muri Zimbabwe butandukanye cyane no mu Rwanda

Ati “Iwacu bitandukanye cyane na hano, kuko mwe byose biri hamwe kandi bikaba bikora mu buryo bwo kwa muganga, mu gihe twe ibyo ntabyo dufite, ahubwo dufite urugaga rw’abikorera ni bo bakurikirana ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kandi bidakorewe ahantu hamwe, ariko mwe mwabashije kubishyira ahantu hamwe byose”.

Akomeza agira ati “Aha umuntu wahohotewe iyo ahageze ashobora gukorerwa ibizamini, ibisubizo bikahabonekera, akahabonera ubuvuzi, ubutabera, byose bikorewe ahantu hamwe, ibintu ntekereza ko ari byiza”.

Iri tsinda ngo nirigera iwabo bazaganira mu Nteko Ishinga Amategeko yabo, basabe ko byashyirwa mu bikorwa no mu gihugu cyabo, na bo babikore mu buryo bwabo.

Banyuzwe n'uburyo za Isange zikoramo
Banyuzwe n’uburyo za Isange zikoramo

Umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Isange One Stop Centre, Shafiga Murebwayire, avuga ko akenshi abantu babasuye batungurwa n’uburyo u Rwanda rwashoboye guhuriza hamwe serivisi zitandukanye zikenerwa n’umuntu wahuye n’ikibazo.

Ati “Ahantu hatandukanye izo serivisi zirahari, ariko ziba ziri ahantu hatandukanye, ubwo buryo rero u Rwanda rwafashe rwo guhuza ubugenzacyaha, ubuvuzi bwunganira ubutabera, ubujyanama, mu nzu imwe, ku buntu, amasaha 24 kuri 24, ni ikintu rwose batubwira ko kirimo kubafasha, kandi natwe turabibona ko bifasha umugenerwabikorwa, kuko iyo serivisi azisanze ahantu hamwe, bituma adatakaza icyizere.”

Mbere y’uko iri tsinda risura ibikorwa bya Isange, ryabanje gusura ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda, aho bakiriwe ku cyicaro gikuru cya Polisi, n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi CG Dan Munyuza, ari kumwe n’abandi bakomiseri bashinzwe inzego zinyuranye muri polisi y’u Rwanda.

CG Dan Munyuza yabwiye abo basenateri ko icyizere abaturage bagirira urwego rwa Polisi, giterwa n’ubufatanye bafitanye mu bikorwa byabo bya buri munsi, ndetse bakanigisha abaturage na bo ubwabo kwibungabungira umutekano.

Abasenateri bari muri komisiyo ishinzwe Amahoro n’umutekano mu Nteko Ishingamategeko ya Zimbabwe, batangiye urugendoshuri rwabo mu Rwanda tariki 20 Gashyantare, basura ibikorwa bitandukanye, bikaba biteganyijwe ko barusoza kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Gashyantare 2022.

Kurikira ibindi muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka