Abasenateri bo muri Jordanie bari kwiga amahirwe yo gushora imari mu Rwanda

Abasenateri baturutse muri Jordanie baganiriye n’inzego zitandukanye ku mahirwe ajyanye no gushora imari mu nzego zitandukanye mu Rwanda.

Aba Basenateri baganiriye n’Ubuyobozi bw’ Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Abayobozi b’Urugaga rw’Abikorera, PSF ndetse n’ Ikigo cya Kigali International Finance Center, gifasha ibigo bitandukanye kuzana ishoramari ryabyo mu Rwanda.

Inama y’izi Nzego n’Itsinda ry’Abasenateri baturutse muri Jordanie, ibiganiro byabo byibanze kandi ku kuzamura uburezi ndetse no guteza imbere ubufatanye mu bucuruzi mu rwego rw’ubukerarugendo.

Abasenateri bo muri Jordanie bagize komite y’ubukerarugendo, bakaba bari mu ruzinduko rugamije kunoza umubano w’ibihugu byombi, cyane cyane mu bukerarugendo, ubucuruzi n’ishoramari n’izindi nzego zitandukanye.

Kuwa Kabiri, bagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, nyuma yo gusura Sena y’u Rwanda. Bakiriwe mu biro bya Perezida wa Sena y’u Rwanda, Hon. Kalinda Francois Xavier.

Ibiganiro byaranze impande zombi bigamije kunoza umubano w’u Rwanda na Jordania ku mikoranire ibyara inyungu.

Aba Basenateri bagiriye uruzinduko mu Rwanda nyuma y’uko mu mpera z’Ukwezi kwa Kamena 2024, Itsinda ry’Abanyarwanda 40 ryagiriye uruzinduko muri Jordanie, mu rwego rwo kwigira kuri icyo gihugu no gushyiraho uburyo bw’imikoranire hagati y’impande zombi, ishobora kugera mu nzego z’ubuzima, ubukerarugendo n’izindi, nka zimwe mu nzego Jordanie yateje imbere cyane.

Icyo gihe iryo itsinda ryari riyobowe n’Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Rugwizangoga Michaella, harimo abo mu rwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda, abo mu rwego rw’ubuzima ndetse n’abo mu miryango ishingiye ku myemerere irimo amadini n’amatorero mu Rwanda.

Ibyo byose byabaye bishimangira uruzinduko rwa mbere Umwami Abdullah II wa Jordan, yagiriye mu Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024, rwari rugamije gushimangira umubano ukomeje gushinga imizi hagati y’ibihugu byombi.

Icyo gihe hanashyizwe umukono ku masezerano y’ubutwererane mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ubukungu n’ubucuruzi ndetse n’ajyanye n’ubuzima n’ubuvuzi.

Uru ruzinduko kandi rwakurikiwe n’urwa Minisitiri w’Ubukerarugendo muri Jordan, Makram Mustafa A. Queisi, wasize atangaje ko Igihugu cye n’u Rwanda bigiye gushyiraho gahunda zihuriweho zo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco, ubuvuzi n’imyemerere.

Jordan n’u Rwanda ni ibihugu bifitanye umubano ukomeye ushingiye ku masezerano impande zombi zagiye zisinyana mu bihe byashize, arimo n’ayakuyeho ikiguzi cya Visa ku Banyarwanda bifuza kujya muri Jordan.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka