Abasenateri barasabirwa ingengo y’Imari yo gutsura umubano n’ibindi bihugu
Senateri Evode Uwizeyimana yasabye ko mu ngengo y’Imari y’umwaka wa 2025-2026, hakongerwamo igenewe Abasenateri kugira ngo bajye barushaho gutsura umubano hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu.

Senateri Uwizeyimana yatanze iki gitekerezo mu Nteko rusange ya Sena, ubwo yemezaga ibitekerezo byayo ku mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya Leta ya 2025/2026, hamwe n’ingamba zo mu gihe giciriritse 2025/2026 - 2027/2028.
Avuga ko igihe Abasenateri bari muri Komisiyo zitandunganye batangaga ibitekerezo kuri iyi ngengo y’imari, ko Komisiyo abarizwamo yavuze kuri gahunda y’Ububanyi n’Amahanga ijyanye n’iriya ngengo y’imari igenerwa ibikorwa by’imibanire y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’izindi Nteko.
Ati “Twasanze hari ingengo y’Imari ikwiye kuba iri mu ngengo y’Imari y’Inteko Ishinga Amategeko, haba mu Badetpite ndetse no mu Basenateri, kuko izi Komisiyo zifite Ububanyi n’Amahanga mu Nshingano hombi turazifite, ariko ndebye nko ku ngengo y’Imari y’umutwe w’Abadepite, bo baragira ariko muri Sena ntayo nabonye”.
Senateri Uwizeyimana yanagarutse ahantu hagaragajwe ko ingengo y’Imari yagabanutse nko mu buhinzi, gusa akagaruka ku kuba Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) iba yabahaye imibare ibona ko ishoboka.
Ati “No mu mushinga w’itegeko bajyaga batubwira ko uba ufite ingengo y’Imari ugomba kugaragaza aho ayo mafaranga azaturuka. Icyakorwa ni ukureba aho amafaranga amwe yagabanywa akongerwa ahandi akenewe, ese ibi ntabwo byihutirwa kurusha ibi”.

Ati “Nagira ngo muze kutugaragariza igihe cyo gutegura ingengo y’Imari ya Sena ubwayo, icyo kintu cyizitabweho ndetse niba binashoboka munatubwire impamvu umutwe w’Abadepite ugenerwa iyo ngengo y’imari twebwe ntituyigire”.
Perezida wa Komisiyo Hon. Nsenguyumva Fulgence asubiza ikibazo cya Senateri Uwizeyimana Evode, cyo kuba Sena itagenerwa ingengo y’Imari yo gutsura umubano n’ibindi bihugu kimwe n’umutwe w’Abadepite, yavuze ko ari igitekerezo cyiza kandi cyashyizwe muri gahunda y’ingengo y’Imari mu bigomba kwitabwaho.
Ati “Ni igitekerezo cyagarutsweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, ubwo yagiranaga ibiganiro n’abagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, aho yadushishikarije gukomeza gutsura umubano n’izindi Nteko zishinga Amategeko mu bindi bihugu”.
Hon. Nsengiyumva avuga ko ari igitekerezo cyashyigikiwe ndetse ko muri iyi raporo y’ingengo y’Imari, hashyizwemo ko Sena na yo yazahabwa iyo ngengo y’imari ndetse bikazanitabwaho kuko ikenewe.

Ohereza igitekerezo
|