Abasenateri b’Amerika biyemeje kugaragaza isura nziza y’ishoramari ry’u Rwanda
Ku mugoroba wo kuwa gatandatu tariki 12/01/2013, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye mu biro bye abasenateri n’abadepite ba Reta zunze ubumwe z’Amerika (USA), baje kureba uko u Rwanda ruhagaze mu ishoramari, kugirango hongerwe ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bijyanye n’ubucuruzi.
Aba basenateri n’abadepite, bose bo mu ishyaka ry’aba-“Republican”, bashima intambwe u Rwanda rumaze kugeraho mu iterambere, kuko rugaragaza kuba ari igihugu gifite ubukungu buzamuka cyane, kuba ruri mu bihugu bya mbere ku isi mu kurwanya ruswa, ndetse no korohereza ishoramari.
Senateri Jim Inhofe waje ayoboye itsinda rya bagenzi be bane, (abadepite batatu n’umusenateri umwe), yavuze ko ari ku nshuro ya cyenda aje mu Rwanda, aho ngo abona ruhinduka mu iterambere umunsi ku wundi.
Umunyamakuru yamubajije niba igihugu cye kizakomeza kwemera amabuye y’agaciro akomoka mu Rwanda, senateri Inhofe amusubiza ko bafite inyungu mu bucuruzi hagati y’ibihugu byombi, nta mpamvu yatuma butabaho.
Mu myaka mike ishize, Perezida wa USA, Barak Obama yasabye ibihugu bikikije igihugu cya Kongo Kinshasa, kujya biranga amabuye y’agaciro abikomokamo, kugirango byirinde gushinjwa kugisahura.
Uretse kuba bavuga ko baje mu Rwanda ku mpamvu zijyanye n’ubucuruzi hagati y’u Rwanda na USA, aba basenateri n’abadepite ngo banaganiriye na Perezida Kagame ku bijyanye n’umubano w’ibihugu byombi, nk’uko Ministiri Louise Mushiwabo, w’ububanyi n’amahanga yatangaje.
Sen. Jim Inhofe na bagenzi be Sen. John Boozman, Dep. Steve Pearce, Dep. Eric Paulsen na Dep. Vernon Buchanan, baje mu Rwanda bavuye mu bihugu bya Ethiopia na Sudani y’epfo, bakaba bavuga ko bazakomereza urugendo muri Afurika y’uburengerazuba.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|