Abasangiye inama Imana irabasanga – Minisitiri Kaboneka
Abayobozi bo mu karere ka Gatsibo barasabwa gukorera hamwe bagatahiriza umugozi umwe, birinda icyazatuma bongera kuza ku mwanya wa nyuma mu mihigo akarere kaba karahize imbere y’Umukuru w’igihugu.
Aba bayobozi babisabwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka kuri uyu wa kabiri tariki 28/10/2014, ubwo bari bateraniye mu nteko rusange y’akarere ka Gatsibo hagamijwe kurebera hamwe uko imihigo y’umwaka wa 2013-2014 yagenze ndetse n’iy’umwaka 2014-2015 uko iri gutegurwa.

Muri iyi nteko rusange Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wari n’umushyitsi mukuru, yasabye abayobozi bose bo muri aka karere gukorera hamwe kugira ngo bave mucyo we yise ikibanza bahoramo mu mihigo ariwo mwanya wa nyuma, ariko abayobozi bo bakaba bavuze ko batazongera kuba aba nyuma.
Yagize ati “Ubwumvikane buke hagati ya bamwe mu bayobozi nibwo butuma imihigo muba mwarahize imbere ya Perezida wa Repubulika mutayigeraho, mukwiye guhinduka mugatahiriza umugozi umwe mugafatanya, kuko mu Kinyarwanda baravuga ngo abasangiye inama Imana irabasanga”.

Umuyobozi w’Intara y’iburasirazuba, Uwamariya Odette yavuze ko aka karere kera cyane bityo abayobozi bako bari bakwiye gukoresha ayo mahirwe ntibayiteshe.
Abayobozi bose basoje iyi nama bemereye minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ko batazasubira ku mwanya wa nyuma bavuga ko aho ibibazo byose byaturutse bahaboneye umuti, ngo igitegerejwe ni imihigo y’umwaka wa 2014-2015 ubwo izaba imurikirwa Perezida wa Repubulika harebwa koko niba aka karere kazaba kashyize mu ngiro ibyo kiyemeje.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mubyukuri uwo mubyeyi ashimirwe cyane! kandi umuntu nk’uwonguwo uba wakoze bene ayo mahano ajye ahanwa rwose kuko uwo n’umugome mubi.