Abasaga 500 baguye mu mpanuka muri 2022

Polisi y’Igihugu Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, riratangaza ko kugeza tariki 21 Ukuboza 2022, abantu barenga 500 bahitanywe n’impanuka muri uyu mwaka wa 2022.

ACP Mpayimana avuga ko Camera ziri mu byatumye abantu bakomerekera mu mpanuka bagabanuka
ACP Mpayimana avuga ko Camera ziri mu byatumye abantu bakomerekera mu mpanuka bagabanuka

Byatangajwe ku wa Kane tariki 22 Ukuboza 2022, mu kiganiro ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ndetse n’inzego z’umutekano bagiranye n’abanyamakuru mu rwego rwo gusaba abanyakigali ndetse n’abahagenda, kwirinda icyo ari cyo cyose gishobora kuzahungabanya umutekano muri iki gihe cy’iminsi mikuru itangira n’isoza umwaka.

Umuyobozi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ACP Gerard Mpayimana, avuga ko muri uyu mwaka urimo gusozwa, impanuka ziyongereye ugereranyije n’uwawubanjirije n’ubwo atari cyane.

Ati “Impanuka zahitanye abantu umwaka ushize ni 621, naho ubungubu zabaye 652 kugeza ubu tuvugana, bivuze ko zazamutseho gake. Ku bijyanye n’inkomere zaragabanutse kuko umwaka ushize twari dufite 471 b’inkomere za cyane bitari bya bindi byoroheje, ariko ubu byaragabanutse byabaye 111.”

Aha uyu muyobozi yavuze ko camera zo mu muhanda zafashije abatwara ibinyabiziga kugabanya umuvuduko, binaba intandaro y’igabanuka ry’umubare w’impanuka”.

Zimwe mu mpamvu zigaragazwa na Polisi ziri ku isonga mu byatumye impanuka ziyongera, harimo kwiyongera kw’abafite impushya z’abatwara ibinyabiziga, kwiyongera kw’ibinyabiziga, imibare y’abana bari hagati y’imyaka 16 na 18 bemerewe gutwara ibinyabiziga biyongereye.

Ku bijyanye n’abantu bahitanywe n’impanuka, ACP Mpayimana avuga ko abakoresha amaguru aribo benshi bahitanywe n’impanuka cyane muri uyu mwaka.

Yagize ati “Iyo witegereje nk’abantu baguye mu mpanuka z’abamotari 158, abaguye mu mpanuka z’amagare bose hamwe ni 189, murumva ko amagare ari ikibazo, byonyine ukemuye ikibazo cyayo cyangwa abamotari waba ukuyeho ikibazo kinini cyane mu guteza impanuka ku muhanda. Abandi babigwamo cyane ni abanyamaguru kuko bageze kuri 240, iyo mibare rero niyo dufite kugeza ubu”.

N’ubwo bimeze bitya ariko ngo iyo ugendeye ku bipimo byo ku rwego mpuzamahanga, ntabwo u Rwanda nk’Igihugu ruri ku rwego rubi cyane ugereranyije n’ibindi bihugu, n’ubwo atari byo bakwiye kugenderaho cyane, nk’uko ACP Mpayimana abisobanura.

Ati “Ubundi ibipimo mpuzamahanga babibara ku baturage ibihumbi 100, kandi ngira ngo mu Rwanda turi miliyoni zikabakaba 13, iyo ugiye kugereranya n’abandi usanga hari ibyo Leta yakoze byari byaratanze umusaruro, kuko n’ubwo tutabagenderaho cyane, usanga muri ibi bihugu byacu bavuga ko turi 24 na 29, ndetse ababyibeshyaho ugasanga babiha umwanya munini ko ari uko ari ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere”.

Mu gihe harimo kwitegurwa kwizihiza iminsi mikuru itangira ndetse n’isoza umwaka, Abanyarwanda barasabwa kwirinda icyo ari cyo cyose gishobora guhungabanya umutekano w’umuhanda, mu rwego rwo gukomeza kwirinda impanuka ziwuberamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Tugende twita kubyapa bizadufasha kugabamya impanuka

Cpd rnp gerishome yanditse ku itariki ya: 4-06-2023  →  Musubize

Tugende twita kubyapa bizadufasha kugabamya impanuka

Cpd rnp gerishome yanditse ku itariki ya: 4-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka