Abasaga 50 basenyewe n’imvura ivanze n’umuyaga n’urubura
Imvura idasanzwe yaguye mu mirenge ya Nyarubaka, Nyamiyaga na Mugina, isenyera abagera kuri 50 inangiza imyaka mu karere ka Kamonyi.
Imvura yaguye tariki 4/11/2015 yasenye amazu agera kuri 17 mu tugari twa Mukinga na Bibungo mu murenge wa Nyamiyaga, yangiza na Hegitari 10 z’imirima y’ibishyimbo n’imyumbati kubera amahindu yaguye.

Rwiririza Jean Marie Vianney, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, atangaza ko abasenyewe baratunguwe kuko muri ako gace batari barigeze guhura n’ibiza nk’ibyo.
Ati “baratunguwe . ni ubwa mbere bari babonye umuyaga uterura igisenge ukakijugunya nko muri metero nka 500”.
Mu murenge wa Mugina, Akagari ka Mbati naho iyo mvura ivanze n’urubura n’umuyaga yasenye amazu agera kuri 25 ndetse yangiza na hegitari 17 z’ibigori bihinze mu gishanga cya Kavunja.

Nkurunziza Jean de Dieu, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugina, avuga ko n’ubwo imvura yari isanzwe igwa mu murenge, iyo yaguye tariki 4 yari ifite ingufu nyinshi n’umuyaga.
Ibiza nk’ibi byaguye ku baturage nyuma y’umunsi umwe mu murenge wa Nyarubaka naho imvura ihasenye 12.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques atangaza ko ku rwego rw’Umurenge hashyizweho komite z’ibiza zishinzwe gukora raporo kugira ngo hategurwe ubutabazi bwihuse bwakorerwa abasenyewe.

Ngo ku ngengo y’imari y’Akarere hari amafaranga y’ibanze ashobora kunganira abasenyewe kuri bimwe mu bikoresho bikenewe ngo abasenyewe n’ibiza bongere biyubake ariko hari n’ibisaba ubushobozi burenze bikorerwa raporo ishyikirizwa Minisiteri y’ibiza no gucyura impunzi.
Umuyobozi w’Akarere, ati “Hari abo ibisenge byagurutse bacumbikiwe na bagenzi babo ariko turakeka ko mu cyumweru gitaha tuzaba twababoneye ubufasha bw’ibanze”. Akomeza avuga ko batarahuza raporo y’ibyamaze kwangirika byose ngo barebe ikigomba gukorwa.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|