Abasabiriza bose ngo ntabwo ari abakene ahubwo ni ikibazo cy’imyumvire
Komisiyo y’igihugu y’abantu bafite ubumuga iratangaza ko ikibazo cy’abasabirizi atari uko bose ari ubukene ahubwo ari ikibazo cy’imyumvire. Barasabwa kuyireka kubera ingufu igihugu cyashyize mu kugira ngo igihugu gitere imbere.
Emmanuel Ndayisaba, umunyamabanga shingwabikorwa wa komisiyo y’abafite ubumuga, avuga ko abasabiriza bafite ubumuga bakagombye kwinjira muri gahunda zitandukanye za Leta zirimo VUP-Umurenge, Girinka Munyarwanda kugira ngo nabo ibateze imbere.
Yagize ati: “Abafite ubumuga basabiriza ,bose ntabwo ari abakene , kuko muri bariya basibiriza abenshi muri bo barishoboye kuburyo hari igihe usanga muri bariya ari bamwe bafite za Taxi mini bus, za moto zikora mu muhanda zibinjiriza ariko bakanga bagakomeza gusabiriza.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kubera impamvu y’abafite ubumuga basabiriza mu muhanda barashaka gukora ubushakashatsi mu turere gutanu, kugira ngo barebe niba aba bantu badafite ikibazo cy’imyumvire.
Yagize ati; “Turasaka kubyigaho turebe niba abo bantu bakeneye iki?, kuki bagiye mu mihanda gusabiriza? bibaye ngombwa twabashyira mu myuga bakajya kwiga kugirango bazashake uburyo bajya kwikorera bakiteza imbere.”
Komisiyo y’igihugu y’abantu bafite ubumuga ivuga ko iri gushyiramo ingufu kugirango barebe niba umwaka utaha uzashira hari ikintu gihindutse kuri aba bantu basabiriza, kuko nabo nicyo kibahangayikishije.
Iyi Komisiyo izafatanya n’inzego zose zibishinzwe cyane cyane mu nzego za Leta kugirango babashyire mu turere twabo cyane ko ariho bamwe baba bafite amasambu atagize icyo amaze bakaba babakorera umushinga kugirango biteze imbere.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|