Abarwanyi bavuye mu mitwe ya FDLR na Mai Mai ngo batahutse kubera ubwoba

Sous-lieutenant Bizimana Zakariya wabarizwaga mu mutwe wa Mai Mai na Kaporari Habanabashaka Frederic uvuye muri FDLR batahutse kubera ubwoba bagize nyuma yo kumva amakuru ko imitwe yose yitwaje intwaro muri Congo igiye guhigwa ikamburwa intwaro.

Usibye ubwo bwoba ngo bari bamaze no kurambirwa kuko aho bari bari nta mahoro bari bafite kuko ngo kubona ibyo kurya ari ugusahura abaturage rimwe narimwe bagahura nabo bakarwana.

Kaporari Habanabashaka we avugacko ngo mucbindi bimuteye atahuka ari uko ngo bari bamaze iminsi abayobozi babo bababwira ko ngo bagomba kuva mu mashyamba bakegera hafi y’imihanda kugirango batahuke mu Rwanda ariko ngo ntibababwire uburyo bazatahukamo.

Ibyo ngo byatumaga abenshi bavuga ko ngo bazatahuka hakoreshejwe imbaraga za gisirikare kandi nyamara babona ntazo bagifite.

Umwe yavuyemuri FDLR undi ava muri Mai Mai ya Kutumba.
Umwe yavuyemuri FDLR undi ava muri Mai Mai ya Kutumba.

Aba basirikare batahutse tariki 17/11/2013 bavuga ko kuba ngo bahozwa mu ntambara zitafite intego kubera inyungu za bamwe bituma bacika intege bityo ngo bigatuma abenshi bafata ingamba zo kugaruka iwabo.

Kaporari Habanabashaka watahukanye n’umuryango we arashishikariza bagenzi be babanaga muri zone ya Uvura gutahuka kuko ngo yakiriwe neza bitandukanye nibyo bahora bababwira mu mashyamba ngo iyo batahutse barafungwa.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 3 )

mwitahire twubake igihugu cyacu intambara irasenya ntiyubaka namwe mwiyiteho nimiryango yanyu mwigishe nabana banyu

billy yanditse ku itariki ya: 20-11-2013  →  Musubize

Natwe Twaratashye Nibaze twurwubake N,urwacu

Gasave yanditse ku itariki ya: 19-11-2013  →  Musubize

Nibatahuke murwababyaye bakorere kandi bubake imiryango yabo.

Mbaraga Bukenya yanditse ku itariki ya: 19-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka