Abarwanyi batatu ba FDLR bahisemo kugaruka mu gihugu cyabo kubera imibereho mibi

Abarwanyi batatu basanzwe muri FDLR bageze mu karere ka Rubavu n’imiryango yabo, Kuri uyu wa Gatatu tariki 18/09/2013. Bavuga ko baje barembye kubera uburwayi bafite babuze uko babwivuza bahitamo kwiyizira mu gihugu cyabo.

Aba sergent babiri hamwe n’umukapolari umwe nibo baje mu Rwanda n’imiryango, umwe yari afite umwijima wabyimbye naho undi afite ikibazo cy’umutima. Bavuga ko izi ndwara babuze uko bazivuza bakiri mu mashyamba ya Lubero na Masisi Nyabyondo.

Sergent Habimana (ibumoso) arikumwe na Sergent Emmanue lNsanzimana .
Sergent Habimana (ibumoso) arikumwe na Sergent Emmanue lNsanzimana .

Aho bari baryamye hasi k’umurenge wa Gisenyi akarere ka Rubavu, umunyamakuru wa Kigali today yarabegereye ababaza imibereho bari babayeho ituma bashora kuremba ntibivuze.

Sergent Habimana Felecien uvuka mucyahoze ari Perefecture ya Cyangugu avuga ko ubusanzwe aho bakorera igisirikare bahinga.

Yagize ati: “Naje mva Lubero aho nari maze amezi icumi kubera uburwayi, ariko ubusanzwe twari dusanzwe dukora ibikorwa byo gucuruza no guhinga ndetse n’abasirikare barahinga iyo nta ntambara zihari.”

Bizimana we yatashye ameze nabi kubera ikibazo cy'umutima.
Bizimana we yatashye ameze nabi kubera ikibazo cy’umutima.

Ubu buzima bwo kwirirwa barwana na Mutomboki na Cheka ngo ntibiborohera no gushaka imibereho biciye m’ubuhinzi bayobowe na Col Kome muri brigade Zodiacre.

Hamwe n’umugore we n’abana 2 bato, avuga ko yafashe icyemezo cyo gutaha mu gihugu cye ubwo yari yoherejwe kwivuriza Goma maze akabona ko ntayandi mahirwe azabona yo kugera mu Rwanda.

Sergent Habimana avuga ko uretse we washoboye gutaha kubera ko yari yoherejwe Goma kwivuza, ngo hari n’abandi barwanyi ba FDLR bashaka gutaha ariko bakabura uko bataha, cyane cyane ababa bazwiho ubushobozi bwa gisirikare.

Umuryango wa Sergent Nsanzimana atahanye mu Rwanda, uyu mugore yahunze afite imyaka itanu.
Umuryango wa Sergent Nsanzimana atahanye mu Rwanda, uyu mugore yahunze afite imyaka itanu.

Sergent Habimana watangiye igisirikare kuva 1994, avuga ko kubona inzira yo gutaha k’umurwanyi wa FDLR bitoroshye kuko niyo uhuye n’ingabo za Congo FARDC zibafunga.

Uretse Sergent Habimana hari abandi barwanyi batashye barimo Sergent Nsanzimana Emmanuel wari usanzwe akorera FDLR muri Rutshuro ahitwa Tongo, Nsanzimana avuga ko yagiye muri FDLR 1998 mu kwezi kwa Karindwi hamwe n’abo bari kumwe bajyanywe ku gahato na FDLR bashyirwa muri brigade Tentare.

Akemeza ko bashyizwe muri Batayo Berlin yari iyobowe na majoro Gamariere, ubu atahutse yari muri Brigade Kanani iyobowe na Col Serge.

Ari kumwe n’umugore we n’abana, avuga ko yafashe icyeemzo cyo gutaha kubera uburwi bw’amaso bwari bumumereye nabi kandi ntabuvuzi babona.

Bizimana Augustin nawe yitandukanyije na FDLR afite ikibazo cy’umutima avuga ko wari umumereye nabi, ku buryo ageze ahitwa Nyabyondo yahisemo kwitanga muri MONUSCO kugira ashobore kugaruka mu gihugu cye.

Aba barwanyi bose batashye mu Rwanda mu Rwanda bavuye ahantu hatandukanye kandi bavuga ko hari abandi barwanyi basize kuko uwabaye Lubero avuga ko yahasize abarenga 400.

Uwari Tongo avuga ko yabanaga n’abarenga 100 gusa ngo benshi bifuza gutaha ariko bakabura inzira kuko niyo bashoboye gutoroka FARDC ibafashe irabafunga, cyakora ngo ubuzima babayeo mu mashyamba bamaze kuburambirwa.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 2 )

bazaza banze bakunze kuko iwanyu nta kibazo gihari bitaribyo mutomboki arabamara

alias yanditse ku itariki ya: 19-09-2013  →  Musubize

karibu sha iwacu Murwanda namahoro.

come yanditse ku itariki ya: 19-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka