Abarwanyi ba M23 bahungiye mu Rwanda boherejwe kure y’umupaka
Itsinda ry’abarwanyi 35 bo mu mutwe wa M23 baherutse guhungira mu Rwanda, boherejwe kuba i Gisovu mu Karere ka Karongi.

Aba barwanyi bageze mu Rwanda ku wa 29 Mutarama 2017, bajyanywe kure y’Umupaka, mu rwego rwo kubahiriza Amategeko Mpuzamahanga agenga impunzi z’abasirikare.
Aya mategeko asaba ko umurwanyi uhunze igihugu ashyirwa kure y’aho ahunze, nibura ku birometero 50 uvuye ku mupaka, nk’uko Dr Dushime Dyrckx Umuyobozi w’ Umuryango utabara imbabare Croix Rouge mu Karere ka Rubavu yabitangaje.
Yagize ati "Tubajyanye i Gisovu mu Karere ka Karongi, niho tuzakomereza kubitaho."

Lt Col Ndayambaje Nyangara ukuriye aba barwanyi, avuga ko bashimira cyane u Rwanda rwabakiriye rukabavana mu kaga bari barimo.
Avuga ko byabagaragarije koko ko u Rwanda ari igihugu cyubahiriza amategeko mpuzamahanga agenga uburenganzira bwa muntu.
Abarwanyi bahoze ari aba M23, bahungiye mu gihugu cya Uganda mu mwaka wa 2013, nyuma yo gutsindwa n’ ingabo za Congo zifatanyije n’itsinda ridasanzwe rya Monusco.
Ku itariki ya 15 Mutarama 2017, ni bwo Leta ya Congo yatangaje ko aba barwanyi bongeye kwinjira ku butaka bwayo bitwaje intwaro.


Ohereza igitekerezo
|
kuvamwageze irwanda mwicaremugweneza kandimutuze
Rwanda Uragahorane Urukundo Nurugwiro Kk Uri Ingobyi Yamahoro Dore Twifitiye Umubyeyi