Abarwanyi ba FDLR bateye mu Rwanda bageraga kuri 250

Abarwanyi ba FDLR bateye mu Rwanda bagera kuri 250; nk’uko bitangazwa n’umwe mu barwanyi bafashwe witwa Girukwayo Martin wari uyobowe na Majoro Ruhinda bavuye muri Masisi.

Girukwayo avuga ko batera mu Rwanda tariki 26/11/2012 yari mu gikundi cy’abantu 60 bafite gahunda yo gufata agasozi ko muri Cyanzarwe bagahamagara Coloneri wari wasigaye inyuma muri Congo.

Ngo baje ari igitero gikomeye kandi hari n’abandi bagombaga kuza, akaba yarafashwe amaze kuraswa; maze nyuma yo kugotwa n’ingabo z’u Rwanda abandi bari kumwe nawe bafata abaturage bunyago kugirango bataraswa.

Umwe mu barwanyi ba FDLR barasiwe mu gitero bagabye ku Rwanda.
Umwe mu barwanyi ba FDLR barasiwe mu gitero bagabye ku Rwanda.

Iki gikorwa cyahaye FDLR amahirwe yo gusubira muri Congo batarashweho kuko bari kumwe n’abaturage batatu n’ubu bataragaruka.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda avuga ko kuba batararashe aba barwanyi atari uburangare ahubwo byabaye kugira ngo barengere ubuzima bw’abaturage yizera ko FDLR izabarekura.

Ikibaya FDLR yanyuzemo ije gutera mu Rwanda.
Ikibaya FDLR yanyuzemo ije gutera mu Rwanda.

Abarwanyi bateye mu Rwanda bararwanyijwe, abatarapfuye barafashwe abandi basubira iyo bavuye mu kirunga cya Nyiragongo; nk’uko umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda akomeza abisobanura.

Kuba u Rwanda rutarakurikiranye abarwanyi ngo nuko FDRL hari gahunda yo kuyirwanya biciye mu karere biteguwe n’umuryango wa ICGRL aho kurwanywa n’u Rwanda na Congo.

Ibyangombwa byari bifitwe n'umwe mu barwanyi ba FDLR.
Ibyangombwa byari bifitwe n’umwe mu barwanyi ba FDLR.

Kuba kandi FDLR yarashoboye kunyura mu duce M23 icunga ngo ni uburyo bwo guhungabanya igikorwa cyo gushaka amahoro muri Congo kuko Leta yumvikanye na M23 ko FDLR yarwanywa burundu.

Umurwanyi wafashwe yemera ko amaze igihe kinini muri FDLR kandi agace bateye n’inzira banyuzemo bari bahazi kuruta uko M23 ihazi.

Bimwe mu bikoresho abarwanyi ba FDLR bari bafite.
Bimwe mu bikoresho abarwanyi ba FDLR bari bafite.

Igitero cy’abarwanyi ba FDLR mu Rwanda ngo kiri mubasirikare bakomeye ba FDRL bakorera Masisi; nk’uko Girukwayo uvuga ko avuka Buringa ahitwa Musange abitangaza. Ngo yinjiye muri FDLR mu 1998 i Masisi.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 2 )

hi, twamagane umubiligi waraye uvuze kuri bbc ko fdlr itabangamiye u rwanda ko urwanda rujijisha dukwiye kwihagararaho nka ba nyarwanda bafite agaciro kuko bamwe mu bazungu bazira africans biha agaciro.

mutesi doreen yanditse ku itariki ya: 29-11-2012  →  Musubize

ubuse singiki gihamya naho ureke bariya banyagwa batatwifuriza amahoro bavuga ko ari imitwe turiguhimba
genda kigali we uri itangazamakuru

gashugi yanditse ku itariki ya: 28-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka