Abarwanyi ba FDLR bataha bemeza ko ubuzima bwo muri Congo atari bwiza

Uretse kuba hari umutwe wihariye washyizweho n’umuryango w’Abibumbye mu guhashya imitwe yitwaza intwaro mu burasirazuba bwa Congo, abava mu mutwe wa FDLR bahunguka mu Rwanda bemeza ko n’ubuzima bari basanzwe babamo butari bwiza.

Abarwanyi 15 harimo 14 bavuye muri Kivu y’Amajyaruguru n’undi umwe wavuye muri Kivu y’Amajyepfo batashye mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2013 bavuga ko bagarutse mu Rwanda kubera amakuru abageraho abahumuriza ko mu Rwanda ari amahoro kandi hari ubuzima bwiza kurusha ubuzima bw’intambara n’imibabaro basanganywe muri Congo.

Abahoze ari abarwanyi ba FDLR 15 bahungutse taliki 28/06/2013 hagatahukana n’imiryango yabo bose hamwe bagera kuri 35 bavuga ko mu burasirazuba bwa Congo havutse imitwe myinshi yitwaza intwaro harimo n’iyahagurukiye kubarwanya ibicira imiryango kuburyo badakwiye kuguma muri ubwo buzima mu gihe mu gihugu cyabo ari amahoro.

Nayigiziki Evariste wari uzwi mu mashyamba nka Mungu wangu, avuga ko igihe bamaze mu ishyamba nta nyungu babonye kandi abatahutse babayeho neza, mu gihe bo banambiye mu mashyamba bicirwa imiryano kandi nta nyungu bahitamo kwigarukira mu gihugu cyabo.

Bakigera mu Rwanda Nshimiyimana wabaga muri Kivu y’Amajyepfo kuva 1999 avuga ko baraswagaho buri gihe kuburyo nta buzima bwiza babikuyemo kandi abaje mu Rwanda babumva ku maradiyo ko babayeho neza.

Abaje mu Rwanda bavuye mu duce twa Walikali, Tonga, Muenga, Katoyi no muri Masisi, bahamagarira abandi basize inyuma kugana igihugu cyabo kuko basanze hari amahoro bitandukanye n’amakuru bahabwa mu ishyamba, abenshi batashye bafite ipeti rya Capolari.

Uretse kuba bahura n’imibereho mibi iterwa n’intambara bahoramo n’indi mitwe, ngo n’ubuzima si bwiza kuko abana barwara ntibabone uko babavuza bagasanga ntacyo bavunikira kandi baza mu gihugu cyabo bakabaho neza.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka