Abarwanyi ba FDLR bane batahutse nyuma yo kurambirwa ubuzima bwo kuba mu mashyamba

Abarwanyi bane b’umutwe wa FDLR bagaze mu Rwanda bavuye mu mashyamba ya Congo, aho bari bamaze imyaka 18. Bakigera mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 02/11/2012, batangaje ko bari barambiwe kubeshywa ko bazagaruka FDLR imaze gufata ubutegetsi.

Binjirira k’umupaka munini wa Rubavu, aba barwanyi baherekejwe n’imiryango igizwe n’abantu 10, bavuze ko barambiwe ikinyoma babeshywa n’abayobozi ba FDLR bababwira ko bazagaruka mu Rwanda ari uko ubuyobozi bwavuyeho ariko barahebye.

Aba barwanyi barimo Capitaine Nkejemuto Jean de Dieu, bavuga ko uretse kugira ubuzima bubi mu mashyamba ntayindi nyungu bakuramo kandi mu gihugu cyabo gitekanye. Bongeraho ko bafashe icyemezo cyo gutaha k’ubushake bwabo.

Bavuga ko igitekerezo cyo gutaha bagifashe nyuma yo gushyira ubwenge ku gihe, bagahakana ko ntaho bihuriye n’intambara zishyamiranije imitwe yo muri Congo.

Bakemeza ko ibyo babeshywe n’abayobozi ba FDLR nta kizere ko byagerwaho, kuburyo byabagumisha mu mashyamba, cyane ko n’abashaka gutaha bitaborohera ahubwo bisaba kwihishahisha.

Aba barwanyi bavuga ko ahakorerwa na FDLR bigoye kuhava kugira ngo ugere ahakorerwa n’ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kubahiriza amahoro muri Congo MONUSCO kugira ngo zibacyure.

Ibyo bakabihera ko muri Congo nta bigo byakira impunzi bihari, ahubwo bibera mu mashyamba.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka