Abarwanashyaka UDPR ngo ntacyababuza gushyigikira Perezida Kagame
Abarwanashyaka b’ishyaka riharanira ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR), baratangaza ko nta cyababuza gushyigikira Perezida Kagame kubera iterambere amaze kugeza ku Banyarwanda.
Babitangaje nyuma y’amahugurwa bakoreye mu karere ka Bugesera ubwo bahuraga n’abarwanashyaka, kuri iki cyumweru tariki 6 Nzeli 2015.
Aya mahugurwa yitabiriwe n’abarwanashyaka 80 biganjemo urubyiruko, zimwe mu ngingo zizweho harimo gukumira no kurwanya amakimbirane, no gusobanukirwa ibijyanye n’amatora n’uburyo umunyapolitike akwiye kuyitwaramo.

Abayitabiriye bavuga ko amahugurwa nk’aya atuma barusha ho kumenya uruhare rwabo mu kubaka igihugu, nk’uko umwe muri bo witwa Ndayisaba Jean Claude yabitangaje.
Yagize ati “Nk’umurwanashyaka kandi w’urubyiruko kuba tugira amahugurwa nk’aya bituma turusha ho gusobanukirwa uruhare rwacu mu kubaka igihugu, twibumbira mu makoperative kugira ngo twiyubakire igihugu.”
Abihuza na bagenzi be bavuga ko basobanukiwe n’ibijyanye n’amatora uko akorwa, ubwoko bwayo n’uko abanyapolitike bagakwiye kuyitwara mo badasebanya, banirinda amakimbirane.

Aba barwanashyaka bavuga ko bikwiye ko Perezida Kagame yongera akiyamamaza bashingiye ku iterambere amaze kugeza ku Rwanda.
Umuyobozi w’iri shyaka Pie Nizeyimana, avuga ko iyi gahunda isanzwe iterwa inkunga n’ihuriro ry’imitwe ya Politike mu Rwanda, bazakomeza kuyikora.
Ati “Ndasaba abarwanashyaka kongera uruhare rwabo mu kubaka u Rwanda, ni no mu gihe kandi mu Rwanda hitegurwa amatora yo mu nzego z’ibanze umwaka wa 2016.”
Muri kongere ya 7 y’iri shyaka Abarwanashyaka bashyigikiye ko itegeko nshinga ryahinduka Perezida Kagame akongera kwemererwa kwiyamamaza, nk’uko Nzeyimana akomeza abivuga.
Ati “Ntabwo ari ugutsindwa ku ishyaka ryacu, kuko twe tugendera ku byifuzo by’abarwanashyaka kandi twubahiriza ihame rya Demokarasi. Barabyifuje kandi natwe tubona nta muziro watuma KAGAME atiyamamaza.”
Ishyaka riharanira ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi UDPR, ryavutse mu 1992, rigizwe ahanini n’urubyiruko rungana na mirongo icyenda na gatanu ku ijana.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko se ubundi UDPR yaretse ikigira muri FPR
kagame twese turamushyigikiye ko yakwongera kutuyobora
Ariko ubundi umuntu ashinga ishyaka agamije iki? Uko mbizi intego nyamukuru y’ishyaka ni ukujya ku butegetsi kugirango ibitekerezo by’abarwanashyaka aribyo biyobora igihugu. Nonese kujya gushinga ishyaka kandi uziko uhuje ibitekerezo n’irindi shyaka, ndetse unashaka ko ariryo riyobora, kuki utarijyamo? Kuba ari ukuba ingwizamurongo se cyangwa baba hari izindi nyungu ugamije?
rwose ishyaka UDPR ndarishyigikiye rifite gahunda isobanutse ntawe utashyigikira paul kagame asanzwe ashyira mu gaciro. nadhimye ko bafite urubyiruko rwinshi kdi ni impsraga z’igihugu.
Ubwo c bo no uwuhe murongo wa politike bafite? amashyaka nk’aya atagira gahunda turayamenyereye,bareke RPF ibayobore,naho bo bakomeze baramire imbehe, babe ba ndiyo bwana.
UDPR SE NI IGIKI? EREGAHO..
BARAMUSHYIGIKIRA SE ....BANGANA IKI CG BAMWISUNGE WE UFITE IMBAGA..
AHUBWO AZABIBUKE
twese nk’abitsamuye dushyigikiye ko Kagame yakomeza kuyobora abanyarwanda muri 2017, kuko ibyiza bye byakoze ku mitima ya buri munyarwanda