Abarundi banze kwitabira EALA mu Rwanda ni abaswa - Umuhungu wa Nyerere

Abadepite batanu b’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba (EALA) banze kwitabira ibiganiro by’inteko zirimo kubera mu Rwanda kuva ku wa 6 Werurwe 2017.

Nyamara inyandiko, Kigali Today ifitiye kopi, zigaragaza ingendo abo badepite bakunze gukora zigaragaza ko basanzwe bakorera ingendo zihariye (private) nyinshi mu Rwanda.

Abadepite batanu bahagarariye u Burundi mu Nteko ya EALA banze kwitabira inteko ya EALA iri kubera mu Rwanda
Abadepite batanu bahagarariye u Burundi mu Nteko ya EALA banze kwitabira inteko ya EALA iri kubera mu Rwanda

Mu bucukumbuzi Kigali Today yakoze yasanze bamwe muri abo badepite bari mu Rwanda mu byumweru bike bishize, muri gahunda z’imiryango yabo n’iz’ubucuruzi. Ndetse bamwe muri bo ngo bajya banahura na bamwe mu bayobozi mu Rwanda uko bazaga mu Rwanda.

Byongeye, Abarundi babarirwa mu bihumbi basuye u Rwanda hagati y’Ugushyingo 2016 na Gashyantare 2017.

Aya makuru atuma bamwe bibaza uburyo abo badepite bari basanzwe baza mu Rwanda, bahise bahindukira bakumva umutekano wabo waba utizewe baramutse bitabiriye ibiganiro bya EALA birimo kubera mu Rwanda.

Ndetse byanababaje cyane abadepite bagenzi babo bagize EALA, ukuntu igihugu kiri mu muryango ukiyubaka nyuma y’ibihe bikomeye aka karere k’Afurika y’Uburasira kagiye kanyuramo, kibuza abadepite bagikomokamo kwitabira ibiganiro mu kindi gihugu.

Hon Charles Makongoro Nyerere, umuhungu wa Julius Nyerere wahoze ari Perezida wa Tanzaniya, ari na we ufatwa nk’uwahanze icyo gihugu, yavuze ko abo badepite batitabiriye ibiganiro by’inteko batagombaga kwitwaza umutekano, kuko bari bijejwe gucungirwa umutekano bihagije.

Mu kiganiro na KT Press, Ishami rya Kigali Today ryandika mu Cyongereza yavuze ko “Abarundi nta mpamvu bafite zigaragara” zagombaga kubabuza kwitabira ibiganiro.

Ku wa mbere tariki 6 Werurwe 2017 ni bwo Inteko y’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EALA) yatangiye ibiganiro byayo i Kigali.

Umuhango wo gufungura imirimo ya EALA yafunguwe na Perezida Paul Kagame. Inama za EALA zigenda zibera mu bihugu bigize EAC ku buryo bw’uruhererekane.

Ubwo ibiganiro bya EALA bigomba kumara ibyumweru bibiri bibera mu Rwanda byatangiraga, Perezida wa EALA, Daniel Kidega, yari yiteze ko bizitabirwa n’abadepite 45 bose baturuka mu bihugu bigize EAC uretse abo muri Sudani y’Amajyepfo.

Kidega yaje gutungurwa no gusanga abadepite batanu, ku munani b’Abarundi, batitabiriye ibiganiro. Icyo gihe yabwiye itangazamakuru ko abo badepite b’Abarundi batigeze bandikira ubuyobozi bwa EALA basobanura impamvu bataje.

Abo badepite nyuma baje kumubwira ko bumva umutekano wabo utizewe mu gihe bamara mu Rwanda mu mirimo y’inteko. Kidega ariko akavuga ko ibyo abo badepite b’Abarundi bavuga nta shingiro bifite.

Abadepite bose batitabiriye imirimo ya EALA mu Rwanda ni abo mu ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD rya Perezida Pierre Nkurunziza.

Imibanire y’u Rwanda n’u Burundi yagiye irushaho kumera nabi, u Burundi bushinja u Rwanda kurema umutwe ugamije gutera akaduruvayo muri icyo gihugu.

U Rwanda rwakunze kubihakana ariko uko u Burundi bugenda burushaho kurushinja ubutitsa, ruhitamo kwima ibyo birego amatwi cyane ko rubifata nk’ubushotoranyi.

Ku munsi wa mbere wa EALA, Perezida wayo Kidega yoherereje abo Barundi bivumbuye ku mirimo y’inteko ubutumwa bubihanangiriza, ndetse anavuga ko bazabihanirwa.

N’ubwo hari abashobora kuvuga rumwe n’abadepite b’Abarundi bavuga ko banze kwitabira imirimo ya EALA mu Rwanda ku mpamvu z’umutekano wabo KT Press mu bucukumbuzi yakoze ihamya ko kutitabira imirimo ya EALA kwabo ntaho bihuriye n’impamvu z’umutekano ko ahubwo hari ibindi bibyihishe inyuma.

Abo badepite bari bamaze iminsi batemberera mu Rwanda kandi n’ubu baracyahaza nta nkomyi.

Abadepite nka Emerence Bucumi, Leonce Ndarubagiye, Emmanuel Nengo, Isabelle Ndahayo na Jean Marie Muhirwa bigumiye iwabo ntibitabira imirimo y’inteko babitegetswe n’ishyaka riri ku butegetsi mu buryo bunyuranyije n’amategeko y’akarere.

Hari ikihishe inyuma yo kutitabira imirimo ya EALA

Uru rutondo ruragaragaza uburyo aba badepite banze kwitabira inama ya EALA bajyaga baza mu Rwanda nta nkomyi
Uru rutondo ruragaragaza uburyo aba badepite banze kwitabira inama ya EALA bajyaga baza mu Rwanda nta nkomyi

Inyandiko igaragara hano yerekana ko abadepite bane b’Abarundi baje ku giti cyabo nta nkomyi bakinjira mu Rwanda.

Nka Jean Marie Muhirwa ku wa 29 Nyakanga 2016 yari yaguze itike imuzana mu Rwanda ikamusubiza mu Burundi. Mu ntangiriro za Kanama 2016 na bwo yaguze indi. Bivuze ko mu byumweru bitatu gusa yaje mu Rwanda inshuro ebyiri ku itike zimuzana zikanamucyura.

Nyamara, mu matora ataravuzweho rumwe, Muhirwa yasimbuye Hafsa Mossi muri EALA nyuma y’uko uyu mugore yari amaze kwicwa.

Undi utaritabiriye imirimo ya EALA mu Rwanda ni Hon Emmanuel Nengo, na we waje mu Rwanda muri Kamena 2016 akahamara iminsi ine.

Hon Emerence Bucumi, Hon Leonce Ndarubagiye na Hon Isabelle Ndahayo na bo bari baherutse gutemberera mu Rwanda mu Ugushyingo 2015.

Emerence Bucumi, uyobora abadepite b’Abarundi bari muri EALA, ni umunyamuryango ukomeye kandi unamaze igihe kinini muri CNDD-FDD akaba n’umwe mu nkoramutima za Perezida Nkurunziza.

Izi ngendo zigaragara aba badepite bagiye bakorera mu Rwanda zigaragaza ko kuva ibintu byadogera mu Burundi muri Mata 2015, n’ubwo CNDD-FDD itahwemye gushotora u Rwanda, bamwe mu banyamuryango bayo bakuru batemberaga mu Rwanda uko bashatse nta nkomyi.

Ndetse abenshi mu banyapolitiki b’Abarundi batemberera mu Rwanda ku buryo buhoraho.

Charles Makongoro Nyerere umuhungu wa Mwalimu Julius Nyerere yanenze uku kutitabira kw'Abadepite b'Abarundi avuga ko ari ubuswa bakoze
Charles Makongoro Nyerere umuhungu wa Mwalimu Julius Nyerere yanenze uku kutitabira kw’Abadepite b’Abarundi avuga ko ari ubuswa bakoze

Hagati aho ariko, abadepite bane b’Abarundi bo mu mashyaka atavuga rumwe na Leta bitabiriye imirimo ya EALA bagiye baterwa ubwoba n’igihugu cyabo, ndetse ngo banabwiye Perezida wa EALA ko bashobora kugirirwa nabi. Kumeneshwa no guterwa ubwoba kw’aba badepite ariko ntibyaba ari ibintu bishya.

Muri 2015, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, Pascal Nyabyenda, yandikiye Perezida wa EALA amumenyesha ko abadepite bane bahamagajwe n’igihugu cyabo (ko batakiri abadapite ba EALA).

Ibi byateye impagarara muri EALA amezi menshi ariko birangira Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi yisubiyeho abo badepite baguma ku myanya yabo muri EALA.

Abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi n’amashyaka yabo yibasirwa na CNDD-FDD,ishyaka riri ku butegetsi kubera ko yari yanze ko Perezida Nkurunziza yiyamamariza manda ya gatatu. Byatumye abanyapolitiki benshi mu Burundi bafungwa abandi babarirwa mu magana baricwa.

Kuva icyo gihe, Guverinoma y’u Burundi yakunze kubuza abayobozi bayo kwitabira inama z’Umuryango w’Ibihugu by’Umuryango w’afurika y’Uburasirazuba (EAC) zibera i Kigali.

Intugunda za politiki mu Burundi zatumye Abarundi barenga ibihumbi 250 bahungira mu bihugu by’abaturanyi. Mu Rwanda gusa, kugeza ubu habarizwa impunzi z’Abarundi zirenga ibihumbi 80 kandi haracyaza izindi amanywa n’ijoro.

Hagati aho, mu buryo butunguranye ku wa kane tariki 9 Werurwe 2017, umwe mu badepite b’Abarundi bari banze kwitabira imirimo ya EALA, Leonce Ndarubagiye, yageze mu biganiro by’inteko i Kigali cyakora asohoka atagize icyo avuga.

Ibiganiro bihumuje, KT Press yashaste kumuganiriza ariko arabyanga ahubwo ahita yinjira muri taxi voiture y’inyarwanda yari imutegereje, agira ati “Ntacyo nabatangiriza, nimundeke.”

Ibihumbi 60,600 by’Abarundi batembereye mu Rwanda

Leonce Ndarubagiye Umwe mu badepite bahagarariye u Burundi muri EALA yaje kuza nyuma muri iyi nteko
Leonce Ndarubagiye Umwe mu badepite bahagarariye u Burundi muri EALA yaje kuza nyuma muri iyi nteko

Muri Nyakanga 2016, Guverinoma y’u Burundi yafashe icyemezo cyo kujya ihana yihanukiriye uwo ari we wese ifashe akura ibiribwa mu Burundi abijyana mu Rwanda.

Visi Perezida wa Kabiri w’u Burundi, Joseph Butore, yihanangirije abayobozi bo mu nzego z’ibanze n’abapolisi, ababwira ko uzatuma hari ikintu kiva ku butaka bw’u Burundi kinjira mu Rwanda “azahura n’ibibazo bikomeye”.

Icyo gihe imodoka zo mu Rwanda zitwarira hamwe abagenzi zikorera ingendo mu Burundi zari zahise zibuzwa gusubira mu Burundi, kandi nyamara ari zo Abarundi bacungiragaho.

Haje gukurikiraho kubuza uwitwa Umunyarwanda wese n’imodoka z’inyarwanda kongera gukandagira ku butaka bw’u Burundi, nyamara ariko bikorwa nta rupapuro na rumwe cyangwa itangazo rivuye mu buyobozi ribitegetse.

Guhera icyo gihe hagiye humvikana Abanyarwanda bafatiwe ku butaka bw’u Burundi bagafungwa, mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umunyarwanda wari ukomeye kurusha abandi bahuriye n’ibibazo mu Burundi ni Jacques Bihozagara wahoze ari minisitiri mu Rwanda. Bihozagara yafungiwe muri Gereza ya Mpinda mu Burundi izwiho ibikorwa by’iyicaruboza ndetse aza no kuyigwamo.

Iyo bitaza koba ku bw’igitutu cy’imiryango mpuzamahanga, umurambo wa Bihozagara ntuba warashyinguwe mu Rwanda kuko u Burundi bwari bwanze kuwutanga.
Ababonye umurambo we ukigera ku Kibuga cy’Indege i Kanombe bishwe n’intimba bamaze kubona ibikomere byari biwuzuye. Umugore we, Jeanne Bihozagara n’umukobwa wabo, Bonita isaro, bandikiye Guverinoma y’u Rwanda basaba ko umuryango mpuzamahanga (International Community) wakora iperereza ku rupfu rwe. Bavuze ko batazatuza baratarabona igisubizo.

Ku buryo bugaragarira buri wese, Ishyaka rya CNDD-FDD rikoresha iturufu yo kwitwaza u Rwanda rigamije kumva icyo u Rwanda ruvuga ku Burundi, nyamara u Rwanda rwo rwahisemo gufata CNDD-FDD nk’umwana murizi rurabihorera ndetse runemerera Abarundi bagatembera mu Rwanda uko bashaka.

Imibare igaragaza ko, usibye impunzi zinjira mu Rwanda buri munsi, Abarundi bari ku ruhande rwa guverinoma yabo n’abatembera ku giti cyabo babarirwa mu bihumbi buri kwezi. Baraza bagakora ibyo bashaka byose bagataha nta nkomyi.

Kugeza ubu, imibare igaragaza ko Abarundi basaga ibuhumbi 60 na 600 basuye u Rwanda hagati y’Ugushyingo 2016 na Gashyantare 2017. Aba kandi baza ku buryo buhoraho bakongera bagataha. Muri Gashyantare 2017 gusa u Rwanda rwasuwe n’Abarundi ibihumbi 13 na 600.

Ibi bijyana n’umubare w’imodoka ziva mu Burundi zinjira mu Rwanda. Hagati y’Ugushyingo 2016 na Gashyantare 2017 mu Rwanda hinjiye imodoka z’indundi ibihumbi 5 na 700, mu gihe muri Gashyantare 2017 gusa hinjiye imodoka igihumbi na magana ane (zinjira zikongera zigataha).

Abadepite ba EALA bagaye u Burundi

Inkambi y' i Mahama mu Burasirazuba bw'u Rwanda icumbikiye impunzi zisaga Ibihumbi icumi z'Abarundi
Inkambi y’ i Mahama mu Burasirazuba bw’u Rwanda icumbikiye impunzi zisaga Ibihumbi icumi z’Abarundi

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko nta kibazo na mba ifitanye n’Abarundi kandi ko imipaka ifunguye. Mu biganiro bya EALA birimo kubera i Kigali, abadepite ntibarimo kumva imyitwarire y’u Burundi.

Charles Makongoro Nyerere, Umuhungu wa Julius Nyerere wigeze kuba Perezida wa Tanzaniya, ati “Sinemeranywa n’ibyo bakoze kandi si byiza na mba kuri EALA.” Yakomeje agira ati “Niba igihugu cyashwanye n’ikindi, si EALA iba yashwanye na cyo. Ndabifata nk’ubugoryi ku bataraje aho kuba ku gihugu.”

Ati “Twagize impaka ndende ku kibazo cy’umutekano cyavuzwe n’Abarundi, kandi twamenyesheje u Rwanda izo mpungenge. Komisiyo yagombaga kubona impamvu zifatika zituma aho imirimo y’inteko yagombaga kubera hahinduka ariko nta mpamvu n’imwe twabonye yashoboraga kutuma itabera i Kigali.”

Komisiyo ni rwo rwego rwo hejuru rufata ibyemezo bya EALA. Igizwe na Perezida w’Inteko n’abayobozi b’amakomite. Igizwe n’abantu 12 barimo na Makongoro Nyerere.

Nyerere yakomeje avuga ko Abarundi bitabiriye imirimo ya EALA i Kigali kimwe n’abandi badepite ba EALA nta kibazo cy’umutekano bafite.

Ati “Uko mbizi si abadepite bose bemerewe kujya mu biganiro byose kandi hari abadepite batanu banze kwitabira imirimo ya EALA…reka tudatoneka ibikomere.

Abataritabiriye nta mpamvu babifitiye ariko tuzi neza ko tuzafata ingamba. Kugeza ubu icyo twakorera hano ni ukwima Abarundi bataje amafaranga y’insimburamubyizi n’amafaranga agenerwa abitabiriye imirimo y’inteko (perdiem na allowences).”

ifoto y'Urwibutso na Perezida Kagame nyuma yo gutangiza Inama ya EALA iri kubera mu Rwanda
ifoto y’Urwibutso na Perezida Kagame nyuma yo gutangiza Inama ya EALA iri kubera mu Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka