Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bagiye kurushaho gufashwa mu buvuzi

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yatangaje ko igiye gukemura ibibazo bikigaragara muri serivisi z’Ubuvuzi bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bagaragaje ibibazo bibugarije
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bagaragaje ibibazo bibugarije

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ugushyingo 2023, MINUBUMWE yagiranye ibiganiro n’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 batishoboye, bagaragaza zimwe mu mbogamizi zikiri muri serivisi y’ubuvuzi bahabwa, basaba ko bakunganirwa kuko nta mikoro n’ubushobozi bafite kubera uburwayi n’ubumuga basigiwe na Jenoside.

Mukasharangabo Restuda, yagaragaje ko afite ikibazo cy’amafaranga y’urugendo akora ajya kwivuza ku bitaro bya Kanombe, asaba ko yakoroherezwa akajya yishyurirwa itike kuko nta bushobozi n’amikoro afite ahagije.

Ati “Murabizi ko dufite ubumuga twasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, rwose amafaranga y’ingendo usanga bikitugoye cyane, twasabaga ko harebwa uburyo twakunganirwa tukabasha koroherezwa muri ubwo buvuzi”.

Bavuga ko kwivuza biri mu bibagora cyane
Bavuga ko kwivuza biri mu bibagora cyane

Iki kibazo si we wenyine wakigejeje kuri Minisiteri y’Ubumwe n’Inshingano Mboneragihugu, ifite inshingano zo kwita ku barokotse Jenoside batishoboye, kuko agihuriyeho n’abandi benshi bifuza ko bakemurirwa ibyo bibazo bibasaba amafaranga kandi nta bushobozi bafite.

Ikindi kibazo cyagarutsweho n’abarokotse Jenoside, ni Nimero ibaranga (PIN), ibafasha guhabwa serivisi zibagenewe.

Uwacu Julienne, Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Ubumwe n’Ubudaheranwa muri MINUBUMWE, yavuze ko impamvu bagiranye ikiganiro n’abarokotse Jenoside batishoboye, ari ukugira ngo baganire ku bibazo bafite maze bishakirwe igisubizo.

Ati “Bose batugejejeho ibibazo bafite birimo n’ubuvuzi, icyo tuzakora ni ukubegera tukareba buri muntu icyo yafashwa kugira ngo icyo kibazo gikemuke”.

Abayobozi muri MINUBUMWE babijeje ko ibibazo byabo bigiye kubonerwa ibisubizo
Abayobozi muri MINUBUMWE babijeje ko ibibazo byabo bigiye kubonerwa ibisubizo

Uwacu avuga ko abagaragaje ibibazo by’itike ibageza ku mavuriro aho baba boherejwe kugira ngo bakurikiranwe mu burwayi baba bafite, bazayihabwa ndetse n’ufite uburwayi bumusaba guhabwa ‘transfer’ ko nta kibazo azagira, igihe yivurije ku mavuriro afitanye amasezerano n’iyi Minisiteri.

Gusa ku kibazo cyo kwivuza, abarokotse Jenoside bagaragagaje ko no kubona 10% basabwa kwiyishurira ku mavuriro y’utururere na yo usanga batayabona, kubera ko abenshi muri bo usanga ntacyo gukora bafite bayakuraho, kubera uburwayi bwabo ndetse hakaba hari n’abageze mu zabukuru batakibasha gukora umurimo wabinjiriza amafaranga.

Kutabona ayo mafaranga bituruka kuba bamwe muri bo babana n’uburwayi budakira, ntibabashe gukora ngo babone ibyo bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi, ndetse bamwe bakaba bafite ubumuga butabemerera kugira icyo bakora.

Kuri iki kibazo, Uwacu yasubije ko MINUBUMWE ibavuza mu mavuriro bafitanye amasezerano, arimo CHUK, King Faisal, ibitaro bya Kanombe, CHUB, ibitaro bivura abafite ubumuga bya Rilima ndetse na Gatagara.

Uwacu avuga ko hazanarebwa ku mafaranga y’ingoboka bahabwaga, uburyo yakongerwa kugira ngo abashe kugira icyo abafasha.

Ati “Dukorana n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye, harimo n’abashinzwe imibereho myiza bo ku rwego rw’akarere, kugira ngo inkunga bagenerwa harebwe uko yakongerwa aho biri ngombwa”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turashima iki gutekerezo cyo kumva ibibazo dufite,
Gusa ntibyamemywe na Bose ko iyo gahunda ihari ariko haha ndumva mwabitugereza aho bikwiye.

Njye mfite ibibazo 2
*Mu buvuzi nigute twakwishyurirwa akagare kumuntu wamugaye utava aho uri,
* Mu burezi umuntu ashaka kujya kurangiza amashuri yahagaritse kubwimpamvu zinshingano z’umuryango yagombaga kwitaho mwakongera kumushyira muri gahunda yabarihirwa?

Murakoze

Alias nyakabanda/nyarugenge yanditse ku itariki ya: 4-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka