Abarokotse Jenoside bo muri Nyabihu barasaba miliyoni 50 ku byabo byangijwe

Uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyabihu, Juru Anastase, avuga ko ababazwa cyane n’imitungo y’abacitse ku icumu yangijwe itarishyurwa kugeza ubu ifite agaciro kagera ku mafaranga miliyoni 50.

Ubwo muri ako karere hashyingurwaga imibiri 39 y’abazize Jenoside mu cyubahiro mu ntangiriro za Werurwe 2012, Juru yavuze ko iyo mitungo y’abacitse ku icumu bari bakwiye gufashwa kuyishyurizwa kuko abayangije bamwe bahari.

Yagize ati “ni ngombwa ko abacitse ku icumu babona inyishyu z’imitungo yabo kuko ni iyabo kandi ni uburenganzira bwabo kubona ibyabo”.

Yasabye akarere ka Nyabihu ko kabafasha gukurikirana iyishyuzwa ry’iyo mitungo ku bayangije ikagarurirwa ba nyirayo.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka