Abarobyi bafunguriwe uburobyi mu Kivu bahabwa amabwiriza bagomba kwitondera

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yafunguye uburobyi mu kiyaga cya Kivu tariki ya 5 Ukwakira 2021, ariko isaba abarobyi kuba baciye imitego ifite ijisho rya gatanu mu mezi ane.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yemereye abarobyi kuroba nyuma y’igenzura ryakozwe kuva tariki 2 kugera tariki 4 Ukwakira harebwa ko imitego ifite ijisho rya kane yaciwe mu kiyaga cya Kivu.

Iri genzura na ryo rikaba ryarabaye bisabwe na Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi nyuma yo gusanga abarobyi barasabwe gusa imitego ifite ijisho rya kane na gatanu kuva 2019 ariko ntibishyirwe mu bikorwa.

Muri iyi nama yahuje Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, abayobozi n’amakoperative akora uburobyi, ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba n’abayobozi b’Uturere, bemeje ko imitego ya kane icibwa mbere yo gufungura uburobyi naho imitego ifite ijisho rya gatanu ikaba yakuweho bitarenze ukwezi kwa Gashyantare 2022.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yemereye abarobyi kongera kuroba mu kiyaga cya Kivu guhera ku itariki ya 05 Ukwakira 2021 kugeza tariki ya 31 Mutarama 2022.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ryibutsa abarobyi ko amezi ane bahawe kuroba ajyana no gushaka imitego ifite ijisho rya milimetero 6 izasimbura imitego ifite ijisho rya milimetero 5 guhera tariki ya 01 Gashyantare 2022.

Itangazo risaba ko imitego yemewe kuroba isambaza ari ifite ijisho rya gatandatu, cyakora bakabagira inama yo gukoresha imitego y’icyerekezo ifite milimetero 9 na 10.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yasobanuye ko indugu zirobeshwa umutego ufite ijisho rya santimetero 3,81 kuzamura naho kuroba Tilapia hakoreshwa umutego ufite ijisho rya santimetero 10,6 kuzamura.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi asaba abarobyi kubahiriza amasaha yo kuroba atangira saa kumi n’imwe z’umugoroba kugera saa moya za mugitondo ariko bigakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Mu kurinda abana b’amafi n’isambaza n’izitera amagi,
abarobyi basabwa gukorera uburobyi inyuma ya metero 200 ku isambaza, inyuma ya metero 30 ku ndugu, na metero 50 kuri Tilapia, uvuye ku nkombe z’ikiyaga.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi isaba abantu bose kwirinda gukoresha inzitiramibu n’imitego ikozwe n’urudodo rumwe yitwa “kaningini”.

Abarobyi bavuganye na Kigali Today bavuga ko bishimiye kwemererwa kuroba, bavuga ko bari babitegereje kuva tariki 28 Nzeri 2021.

Bagize bati "Twari twarahamagaje abakozi, ubu bari barayobewe niba bazataha, ariko kuba twemerewe turishimye naho amabwiriza tuzayubahiza, ikibazo ni abaperezida ba coopérative batabishyiramo imbaraga mu guca iriya mitego itemewe."

Abarobyi bavuga ko RAB na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi bagombye gukorana n’inzego z’umutekano mu mazi mu guca abakoresha inzitiramibu na Kaningini.

Cyakora bashima ikoreshwa ry’imitego ifite amaso manini kuko itazongera kwangiza isambaza n’amafi bigikura, ibi bikazatuma umusaruro w’amafi n’isambaza utongera kubura.

Ni byo bagarutseho bati "Iriya mitego yari ifite amaso matoya, yakukumbaga n’amafi n’isambaza bitarakura, ariko ubwo tuzajya twese dukoresha minini tuzajya tubona umusaruro ubikwiye kandi amafi n’isambaza bikomeze kororoka."

Buri mwaka u Rwanda rufata amezi abiri yo kuruhuka kuroba mu kiyaga cya Kivu kugira ngo umusaruro w’isambaza ushobore kwiyongera kandi bikaba byaterwaga n’ababa bangije isambaza zitarakura n’izitera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka