Abarinzi b’igihango bafashije imiryango kuva mu makimbirane

Abaturage bo mu karere ka Burera batangaza ko kuba hari imiryango isigaye ibana neza kandi yararangwana n’amakimbirane ibikesha Abarinzi b’Igihango.

Aba baturage batanga urugero rwo mu mudugudu wa Ngundu, mu murenge wa Rusarabuye ahari imiryango itanu isigaye ibanye mu mahoro kandi yarahoraga mu ntonganya, gutukana ndetse no kurwana.

Ntirenganya wo hagati wambaye ikoti ry'umweru ari kumwe na bamwe mu bo yunze
Ntirenganya wo hagati wambaye ikoti ry’umweru ari kumwe na bamwe mu bo yunze

Ntirenganya Faustin ngo niwe wunze iyo miryango. Ubu ni Umurinzi w’Igihango muri uwo mudugudu.

Mugabo Callixte, umugabo ufite umugore n’abana batanu, avuga ko yarangwaga n’ubusinzi, yataha abana bakamuhunga. Ngo yafataga amadeni mu tubari, amafaranga yose akayamarira mu nzoga, kuburyo ngo byari bigiye gutuma urugo rwe rusenyuka..

Ahamya ko Ntirenganya ariwe watumye acika ku ngeso y’ubusinzi, nyuma yo gukurikiza inama yamugiriye zo kureka inzoga.

Agira ati “Umudamu (wa Mugabo) aza kwegera uyu mugabo (Ntirenganya) ati ‘iwanjye birakomeye! Uyu mugabo araza aranyigisha, aratwigisha hamwe mu rugo twembi ngiye kubona mbona ibintu biciyemo.”

Ntirenganya avuga ko mu kunga iyo miryango yifashishaga ijambo ry'Imana
Ntirenganya avuga ko mu kunga iyo miryango yifashishaga ijambo ry’Imana

Akomeza avuga ko kuba yarahindutse, akareka ubusinzi akaba abanye neza n’umugore we byatangaje abaturanyi be kuko ngo ntibiyumvishaga ko ashobora guhinduka.

Ntirenganya avuga ko yababazwaga n’iyo miryango yahoraga mu makimbirane.

Nibwo ngo yafashe iya mbere atangira kuyunga.

Agira ati “Naganiraga n’umuntu ku giti cye, noneho nyuma nkaza guhura nabo.

Ubwo tukagira aho duhurira, ubwo nyuma y’ahongaho za nama n’abagiriye (barazikurikiza) bigenda neza.” Akomeza avuga ko ibyo byose yabikoraga yifashishije ijambo ry’Imana.

Akomeza avuga iyo miryango yose uko ari itanu, yayunze mu bihe bitandukande.

Yatangiye icyo gikorwa mu mwaka wa 2005. Ikindi ngo ni uko kunga imiryango bifata igihe kinini ngo si ibintu bihita byikora.

Norbert NIYIZURUGERO

Ibitekerezo   ( 1 )

ibikorwa by’aba barinzi b’igihango byafashije benshi ngira ngo ninacyo kubahemba byashingiyeho bityo uyu muco mwiza bawanduze n’abandi

Maguri yanditse ku itariki ya: 14-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka