Abarimu mujye mushira ubute musome, mubashe kwigisha neza - Minisitiri Bizimana

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, asaba abarimu gushira ubute bagasoma ibitabo, kuko ari byo bizabafasha kwiyungura ubwenge mu buryo buhagije, banabashe kwigisha neza.

Minisitiri Dr. Jean Damascène Bizimana
Minisitiri Dr. Jean Damascène Bizimana

Yabibwiye abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu Ntara y’Amajyepfo, mu nama bagiranye na REB tariki 18 Nzeri 2022.

Ni nyuma y’uko yari amaze gusobanura byimbitse uko abazungu bageze mu Rwanda bagashyira abana b’Abatutsi mu mashuri, hanyuma bakajya babaha umurimo wo guhana Abanyarwanda bananiwe gukora imirimo y’uburetwa, byatumye abandi Banyarwanda bababonamo abantu babi, hanyuma abo Batutsi bari barize batangira gusaba ubwigenge, bikaborohera kubateranya n’Abahutu.

Sr Philomène Nyirahuku uyobora ishuri ENDP Karubanda, yifuje ko amateka Minisitiri Bizimana azi yayasobanurira abarimu bigisha amateka, kugira ngo na bo bajye babasha kuyigisha neza.

Yagize ati “Abarimu bateranye, mukabaha ikiganiro nk’iki mumaze kuduha, mukabareka bakabaza ibibazo, bakisanzura, hari icyo byabungura. Tujya tujya kureba uko mwalimu yigisha amateka, ariko bibusanye n’ibyo twumviye ahangaha.”

Fidèle Ngirinshuti uyobora kimwe mu bigo by’amashuri byo mu Karere ka Kamonyi, ashingiye ku kuba abakiri batoya bagira ubunebwe bwo gusoma, we yifuje ko ibiganiro bya Minisitiri bizimana byashyirwa mu mashusho.

Yagize ati “Nk’iki kiganiro muduhaye, mugikoze mu buryo bwa filime cyangwa amajwi, agashyirwa nko kuri you tube, abantu bajya bacyifashisha, bakigisha amateka mu buryo bumwe. Kuko hari abajya kuyigisha bagasimbagurika, ntubashe kumva neza impamvu ibintu byagenze uko byagenze.”

Minisitiri Bizimana we yabwiye abarimu ko na we amateka avuga atayavukanye, ahubwo ko yayamenye kubera gusoma cyane, maze asaba ko n’abarimu bakurikira iyo nzira, kugira ngo biyungure ubwenge, bityo babashe gutanga amasomo afite ireme.

Abayobozi b'ibigo by'amashuri byo mu Majyepfo bakurikiye ikiganiro ku mateka y'amacakubiri mu Rwanda bahawe na Minisitiri Bizimana
Abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu Majyepfo bakurikiye ikiganiro ku mateka y’amacakubiri mu Rwanda bahawe na Minisitiri Bizimana

Yagize ati “Gusoma mwibitinya. Ntimukeke ko hari uzabaha ubumenyi buruta ubwo mwebwe mwakwishakira. Ibitabo birahari, mubishake, mubisome. Ntihakenewe ko usoma kuva ku rupapuro rwa mbere kugeza ku rwa nyuma, ngo ufate igitabo cyose, ukirangize. Uko ubonye akanya ushobora gusoma nk’impapuro ebyiri cyangwa eshatu, ariko bikaba ibintu bihoraho.”

Yashimangiye iki gitekerezo cyo guhozaho mu gusoma, atanga urugero ku bantu basenga, avuga ko iyo usenga adafashe buri munsi umwanya wo gutekereza ku isano ye n’Imana, ageraho akabyibagirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo nyakubahwa Minister Bizimana Avuga ni ukuri,umuntu adasomye ibitabo nta mateka yamenya cyangwa se no kuyashakisha kuri andasi(Internet). Benshi mu banyarwanda bitewe n’amateka Igihugu cyacu cyanyuzemo,bigishijwe n’abanyamahanga nabo babaga batazi amateka y’u Rwanda.Ikindi abarimu bakwiye kujya bayigisha nkuko ari batayahinduye bitewe n’impamvu runaka(Bias), bityo abana abana biga ubu bazamenye amateka ya nyayo atavangiye cyangwa yahinduwe(Distorted)

Claude yanditse ku itariki ya: 28-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka