Abarimu ibihumbi 40 bahawe akazi hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi
Mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda, no guharanira ko abana barushaho kubona uburezi buboneye, abarimu bagera ku bihumbi 40, ni bo bahawe akazi mu myaka mike ishize.

Ibi ni ibyagarutsweho na Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya tariki 06 Nyakanga 2023, mu nama nyunguranabitekerezo y’iminsi ibiri, yiga ku kuzamura ireme ry’uburezi hashyirwa ingufu mu gusoma, kwandika no kubara, ihuje inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’uburezi.
Mu mwaka w’amashuri wa 2020/2021 ibigo by’amashuri bifite icyiciro cy’amashuri abanza mu Rwanda byavuye ku bihumbi 3.691 bigera ku bihumbi 3.831 mu mwaka umwe gusa.
Ibi byatewe na Politiki ya Leta y’uburezi kuri bose, byatumye buri uko umwaka ushize umubare w’abana bagana ishuri ugenda urushaho kwiyongera, ahanini bitewe na gahunda zitandukanye ziborohereza zashyizweho zirimo gufatira ifunguro ku ishuri hamwe n’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (12YBE).
Ufashe nk’urugero rw’imyaka itatu ishize, usanga imibare y’abana bagana amashuri abanza yariyongereyeho abarenga ibihumbi 230, kuko abanyeshuri bajya mu mashuri abanza bavuye kuri 2.512.465 bariho mu mwaka wa 2019, bagera ku banyeshuri 2.729.116 mu mwaka w’amashuri wa 2020/2021, mu gihe mu mwaka ushize wa 2021/2022 biyongereye bakagera kuri 2.742.551.
Mu ijambo yaraye agejeje ku bari bitabiriye inama nyunguranabitekerezo yiga ku kuzamura ireme ry’uburezi hashyirwa ingufu mu gusoma, kwandika no kubara, Minisitri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya yavuze ko bahaye akazi abarimu ibihumbi 40, kandi barimo gufashwa kuzamura ubushobozi bwo kwigisha.
Yagize ati “Twahaye akazi abarimu bashya barenga ibihumbi 40, kandi turimo kubafasha kuzamura ubushobozi mu byo kwigisha (Pedagogy), kumenya neza ururimi rw’icyongereza n’ikoranabuhanga, ku buryo bazaba bafite amahugurwa akenewe kandi bafite ibyangombwa byemewe.”

Mu rwego rwo kurushaho kuzamura ireme ry’uburezi Minisitiri Dr. Uwamariya yanakomoje ku mishahara y’abarimu yongejwe, aho muri Gashyantare 2023, abarimu bahemberwa impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2) bari 68.207, naho 12.214 bahemberwa ku mpamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1), mu gihe abandi bagera kuri 17.547 bo bahemberwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0).
Guhera mu mwaka wa 2020 abarimu batize uburezi bemerewe kwinjira muri uwo mwuga, ariko bakagenerwa amahugurwa atuma bagira ubumenyi butuma barushaho kuwunoza.
Leta yafashe icyemezo cyo kwishyurira 50% ku gihembwe y’ikiguzi cy’ishuri bigamo, ku banyeshuri batsinze neza bakinjira mu mashuri y’inderabarezi, hagamijwe kubashishikariza kuyiga, kugira ngo bazabone abarimu bahagije.
Icyemezo cyo kubishyurira ntabwo kigarukira gusa mu mashuri nderabarezi, kubera ko uyarangije asabwa kwigisha imyaka itatu gusa, ubundi k’ubishaka akishyurirwa 100% ikiguzi cy’uburezi muri Kaminuza, yarangiza akazasubira mu burezi, kandi akaba atishyuzwa ikiguzi yatanzweho muri Kaminuza nkuko bigenda ku bandi Leta yishyurira.
Mu mwaka wa 2022 umushahara w’abarimu warongejwe wikuba ishuro hafi ebyiri ku barium bafite impamyabumenyi ya A2 kuko wavuye ku mafaranga y’u Rwanda 57.639, ukagera ku 108.488, mu gihe ufite impamyabumenyi ya A0 yongerewe arenze ibihumbi 70 by’amafaranga y’u Rwanda, kubera ko umushahara we wavuye ku 176.189, ukagera ku mafaranga y’u Rwanda 246.384.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mutubarize minister WA education impamvu abafite To whom ya bachelor ’s degree batari shortlisted Kandi barasoje amasomo hasigaye graduation gusa! Mutubarize rwose nari naradepoje kwigisha Math gusa , Math and physics no kuri Physics gusa, nshyira no kuri Deputy headteacher in charge of study and discipline, murakoze