Abarimu ba UR bemeza ko “Rwanda’s Untold Story” igamije gupfobya Jenoside
Mu rwego rwo kwizihiza imyaka 66 ishize hashyizweho amasezerano mpuzamahanga yo kurwanya Jenoside, muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) ishami rya Huye habereye ibiganiro byibanze ku kugaragaza amakosa yagaragaye muri filime “Rwanda’s Untold Story” yakozwe na BBC.
Abarimu bo mu ishami rya kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye bari bateguye ibi biganiro byabaye kuri uyu wa 09/12/2014bagaragaje ko nta gishya kiri muri iriya firime kinyuranye n’ibyo abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bari basanzwe bavuga. Ngo icyari kigamijwe ikorwa, ni ugupfobya jenoside yakorewe abatutsi, ndetse no kurwanya ubuyobozi bw’u Rwanda.
Dr. Kabwete Murinda Charles, umwarimu wize iby’amateka wigisha muri kaminuza y’u Rwanda akanaba umuyobozi w’ishami rya politiki ati “muri iriya filime bafashe ibintu bitari byiza baba ari byo bivugira, n’ibyiza barabipfobya. Biragaragara ko icyo bashakaga ari ukunenga perezida wa Repubulika, bakanenga RPF, bakanenga n’abayobozi b’u Rwanda.”

Hanagaragajwe amakosa yagiye agaragara muri iyi filime. Dr. Kabwete asobanura amwe muri yo agira ati “baravuga ngo abishwe muri Jenoside ni ibihumbi 200. Biriya si byo kuko imibare duhabwa n’amabarura anyuranye atari ko ibivuga. Irya Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ryo mu w’2004 rivuga ko bari hafi ibihumbi 900, ariko abacitse ku icumu bakavuga ko bishoboka ko na byo ari bike.”
Na none ati “Banavuga ko RPF itarokoye umuntu, ngo kuko aho yageraga yasangaga abantu bamaze kwicwa. Ibyo si byo. Hari aho yageze koko isanga bamaze kwicwa, ari na cyo gisobanura umubare munini w’abapfuye, ariko abarokotse benshi babikesha uruhare rwa RPF: icya mbere mu guhagarika Jenoside, icya kabiri mu kurokorwa”.
Iyi filime mbarankuru kandi ngo yabajije uruhande rumwe rw’Abanyarwanda. Dr. Kabwete ati “baravuga ibya Jenoside. Ntibabajije abacitse ku icumu. Ntibabajije Abanyarwanda bari mu Rwanda icyo gihe. Ntibabajije abayobozi b’ibanze”.
Abanyeshuri bo muri UR/Huye bakuye iki muri ibi biganiro?
Byukusenge Karerangabo Shadrak wiga mu mwaka wa 3 w’ishami ry’ubuganga ati “Hari ikintu bakomojeho kinkora ku mutima. Ese bakuvuzeho ikintu kitari cyo ugaceceka, ni bwo buryo bwo kwerekana ukuri? Naje kubona ko n’ubwo bashobora kutwandikaho amateka atari yo, twakicara twebwe tukayaganiraho, kuko ari twe twiyiziye amateka yacu”.
Akomeza agira ati “Ni yo mpamvu njyewe nararikira umwana w’Umunyarwanda wese kujya yitabira gahunda za Leta, agakurikira ibiganiro mbwirwaruhame, kuko ahakura ubumenyi bwinshi butuma abasha kumenya aho ava, aho ageze n’aho ajya”.

Amasezerano mpuzamahanga ku kurwanya Jenoside afite akamaro
Tugarutse ku kuba ibi biganiro byabaye hatekerezwaga ku myaka 66 ishize hashyizweho amasezerano mpuzamahanga ku kurwanya jenoside, hari uwakwibaza niba hari icyo amaze kandi nyuma y’uko ashyirwaho n’ubundi haragiye habaho za jenoside harimo n’iyabereye mu Rwanda.
Usta Kayitesi, umuyobozi w’ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye ati “Mu mategeko tuvuga ko nta wahanira umuntu icyaha yakoze kititwa icyaha. Aya masezerano mpuzamahanga rero ni ingenzi cyane”.
Akomeza agira ati “Iyo mu w’1994 abatutsi bicwa uko bishwe tutarasinye aya masezerano cyangwa atari ariho, ntabwo kwicwa kw’Abatutsi byari kwitwa icyaha cya Jenoside.”
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
tugomba kwamagana iyi film ishakagusebya u Rwanda maze amateka yacu tukayabungabunga bityo tugakomeza kwiteza imbere