Abarimu 416 barahugurwa ku myigishirize y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Abarimu 416 bigisha isomo ry’amateka baturutse mu gihugu hose, batangiye amahugurwa abongerera ubumenyi bwo kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Abarimu 416 bitabiriye amahugurwa abongerera ubumenyi mu myigishirize y'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Abarimu 416 bitabiriye amahugurwa abongerera ubumenyi mu myigishirize y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Muri aya mahugurwa abera mu Kigo cy’Ubutore giherereye i Nkumba mu Karere ka Burera, hifashishijwe ibyavuye mu bushakashatsi n’isesengura byakozwe n’inzego zitandukanye, zirimo Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena, iyahoze ari Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge maze abo barimu bagaragarizwa ko hakiri icyuho cy’ubumenyi budahagije mu myigishirize y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi; bikagira ingaruka ku babyiruka b’ubu zo kuba batamenya amateka y’Igihugu cyabo mu buryo bwimbitse.

Aba barimu nabo bagaragaza ko koko byagiraga ingaruka ku ireme ry’uburezi batanga.

Kayitare Eric wigisha kuri GS Runyinya B mu Karere ka Rwamagana ati “Mu kwigisha abanyeshuri twibandaga cyane ku mateka yo mu bindi bihugu byo ku mugabane w’u Burayi, Amerika, Asiya n’ahandi byagera ku mateka y’Igihugu cyacu ugasanga tuyanyura hejuru. Ahanini byaterwaga n’uko tudafite ubumenyi buhagije kuri yo, no kuba nta sesengura rihagije dufiteho ubumenyi. Ku bwanjye rero nkabona aya mahugurwa ari ingenzi mu kudutegurira kuzigisha mu buryo buboneye”.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINUBUMWE, Clarisse Munezero
Umunyamabanga Uhoraho muri MINUBUMWE, Clarisse Munezero

Muhawenayo Délphine, wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kinazi we ati “Hari abarimu usanga babana n’ibikomere bituruka ku kuba bariciwe abo mu miryango yabo, hakaba n’abahorana ipfunwe rituruka ku kuba hari abo mu miryango yabo bayigizemo uruhare. Ibyo bituma muri kwa kwigisha amateka hari ibyo umuntu ahitamo kuyaceceka cyangwa akayaca ku ruhande bitewe n’ibikomere yifitemo we ubwe. Aya mahugurwa nkaba nyitezeho kumpa umurongo mwiza w’uburyo ki nabyitwaramo, umunyeshuri nkamuha ubumenyi bwose bukenewe kandi mu buryo buboneye”.

Mu muhango wo kuyatangiza ku mugaragaro wabaye tariki 11 Nzeri 2023, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Munezero Clarisse, yagaragaje ko uburezi ari inkingi ya mwamba mu gufasha abana b’u Rwanda gusobanukirwa aho Igihugu cyavuye, aho kiri n’aho kigana.

Yagize ati “Uburezi ni imbarutso izatuma amateka y’u Rwanda adasibangana. Nk’uko mubizi, u Rwanda rujya kurohwa mu mateka mabi yo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi no kuyishyira mu bikorwa, uburezi buri mu miyoboro yifashishijwe abarimu babiba urwango, bakigisha mu buryo bugoretse. Ni byiza ko rero uburezi bw’iki gihe turimo, tubwifashisha mu kurinda ko u Rwanda rwasubira mu bihe bibi nk’ibyo”.

Ati “Kubigeraho ni uko mwarimu agira ubumenyi buhagije kuri ayo mateka, akisobanukirwa we ubwe, akumva abohokeye kwigisha iryo somo arikunze, kandi yumva neza ko ari imwe mu nzira yadufasha gukira no komorana ibikomere twasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Abayobozi mu nzego zinyuranye mu ifoto y'urwibutso n'abarimu bitabiriye aya mahugurwa
Abayobozi mu nzego zinyuranye mu ifoto y’urwibutso n’abarimu bitabiriye aya mahugurwa

Mu Rwanda ibarura rigaragaza ko abasaga 60% ari urubyiruko. Mu cyiciro cy’abafite imyaka iri hagati ya 16 na 30, abagera kuri 47.3% byabo ntibasobanukiwe n’imizi cyangwa imvo n’imvano y’ingengabitekerezo ya Jenoside n’uburyo yimitswe igatanya Abanyarwanda, kugeza ubwo igejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nanone kandi igice cy’amateka kirebana na Jenoside yakorewe Abatutsi nticyigishwa uko bikwiye mu mashuri ku bwo gutinya cyangwa kwitinya kwa bamwe mu barimu, dore ko barimo ababaye mu mateka ya Jenoside nyirizina n’abo yagizeho ingaruka.

Aya mahugurwa akaba ari urubuga aba barimu bazaganiriramo, basase inzobe ku cyakorwa ndetse banahabwe umwanya uhagije wo gusobanurirwa uburyo bayigishamo.

Ibi bikazatanga umusaruro mwiza ku ireme ry’uburezi bw’u Rwanda, nk’uko byagaragajwe n’Umuyobozi mukuru w’Ikigo REB Nelson Mbarushimana.

Yagize ati “Uko iterambere rirushaho kwihuta mu Rwanda ni nako rutera imbere mu rwego rw’ubushakashatsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Iki ni igihe cyiza rero cyo kongera kubahuriza hamwe kugira ngo barebere hamwe ibyari bikubiye mu nteganyanyigisho bajyaga bifashisha, babihuze n’amakuru mashya akubiye mu bushakashatsi bwagiye bukorwa, noneho tubikomatanye, bifashe mwarimu mu myigishirize iboneye kandi igendanye n’aho igihugu kigeze”.

Nelson Mbarushimana yagaragaje ko aya mahugurwa azavamo umusaruro mwiza ku ireme ry'uburezi
Nelson Mbarushimana yagaragaje ko aya mahugurwa azavamo umusaruro mwiza ku ireme ry’uburezi

Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa MINUBUMWE na Minisiteri y’Uburezi binyuze muri REB.

Nyuma y’iki cyiciro cy’abarimu bayitabiriye, biteganyijwe ko mu mpera z’uyu mwaka hazahugurwa n’ibindi byiciro by’abarimu bo mu gihugu hose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka