Abarimu 2,949 barahugurirwa uburyo bunoze bwo kwigisha amateka y’u Rwanda

Abarimu 2949 bigisha amateka mu mashuri yisumbuye atandukanye mu gihugu, bagiye guhabwa amahugurwa ku myigishirize inoze y’amateka y’u Rwanda, cyane cyane ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umunyamabanga uhoraho muri MINUBUMWE, Eric Uwitonze Mahoro
Umunyamabanga uhoraho muri MINUBUMWE, Eric Uwitonze Mahoro

Ni amahugurwa yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa kabiri tariki 17 Nzeri 2024 aho abera mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba giherereye mu karere ka Burera, akazahabwa abarimu bagabanyije mu byiciro bitandatu.

Icyiciro cya mbere cyatangiye ayo mahugurwa kigizwe n’abarimu 410 baturutse mu turere two mu Ntara y’Iburengerazuba turimo Karongi, Nyamasheke, Rusizi, Rubavu na Rutsiro.

Ayo mahugurwa yateguwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), ateganyijwe gutangwa mu gihe cy’ukwezi aho yatangiye tariki 16 Nzeri akazasoza tariki 14 Ukwakira.

Ukwakira 2024, agamije gufasha abarimu kurushaho kunoza imyigishirize y’amateka yiganjemo aya Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’uko Umunyamabanga uhoraho muri MINUBUMWE, Eric Uwitonze Mahoro yabitangarije Kigali Today ubwo yatangizaga ayo mahugurwa, asaba abayitabiriye kuyakurikira babishyizeho umutima kuko ari ingirakamaro.

Ati «Ibyuho birahari byinshi mu myigishirize y’amateka, ari nayo mpamvu mu bufatanye na MINEDUC na REB twashyizeho uburyo bwo guhugura abarimu bigisha amateka kuko byagaragaye ko hari ugutinya kuvuga ku mateka cyane cyane amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi».

Akomeza agira ati «Bitewe n’uko n’abarimu ari abantu, hari ubwo usanga ayo mateka afite uko yamugizeho ingaruka, yagera kuri izo nyigisha ntiyigirire icyizere gihagije cyo gufungura ikiganiro ku banyeshuri, bitewe n’izo ngaruka amateka yamugizeho».

Uwo muyobozi yavuze ko mubyo bazaganira n’abarimu, harimo kurenga ibikomere cyangwa kurenga ingaruka ayo mateka yagize ku muntu ku giti cye, mu kwigisha amateka y’u Rwanda cyane cyane ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu bindi abarimu bazafashwa, ni ibijyanye n’umwanya muto bahabwa yo kwigisha amateka, aho wongerewe mu nteganyagnyigisho zijyanye n’uburezi mu Rwanda, bikazaha abarezi uburyo bwo kwisanzura no kwigisha neza abanyeshuri amateka ya Jenoside, kandi bakamenya n’aho bakura amakuru nyayo haba mu mfashanyigisho n’ahandi, icyo kibazo kikaba kigire gukemuka, aho imfashanyigisho zihagije zateganyijwe, hakazaba n’umwanya wo gufasha abanyeshuri gusura inzibutso za Jenoside n’agandi hagaragara amateka ya Jonoside yakorewe Abatutsi.

Twigishaga ayo mateka tuyaca hejuru-Abarimu

Ni amahugurwa yashimishije abarimu, aho bemeza ko n’ubwo basanzwe bigisha amateka hari byinshi batari bujuje, aho ngo rimwe na rimwe bageraga ku mateka ya Jenoside bakayasimbuka, bakavuga ko bagiraga ikibazo cyo kutisanzura no kutigirira icyizere muri iryo somo, ngo bayigishe mu buryo bukwiye bakagorwa no gusubiza ibibazo bijyanye n’amateka ya Jenoside babazwa n’abanyeshuri.

Emmanuel Philémon Ndagijimana, umwarimu wo mu Karere ka Rutsiro ati «Ikintu cy’ingenzi twiteze ni ububasha bwo guhangana n’imbogamizi duhura nazo mu kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Amateka y’iki gihugu asa naho yagize ingaruka ku banyarwanda twese bituma bamwe mu barimu batinya, batisanzura mu gihe bigisha amateka ya Jenoside n’amateka y’igihugu muri rusange».

Akomeza agira ati «By’umwihariko biturutse ku bibazo abarimu babazwa n’abana bibagora ku byumva, binaturutse ku bikomere bafite ubwabo imbere mu ribo, ibyo bigatuma umwarimu atabasha gutanga isomo uko riri kandi mu murongo w’igihugu tuba dukwiye kumenya neza aho twaturutse kugira ngo tubone guhanganira aho turi kugana, ni amahugurwa azadufasha kwirekura tukigisha amateka uko ari».

Nyirangirababyeyi Jacqueline umwarimu wo mu Karere ka Nyamasheke ati «Abenshi mu barimu, bagera ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bagataruka, bakayaca hejuru ahubwo bakigisha ibindi atari uko babuze umwanya, ahubwo bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo abagifite ibikomere batarakira ubwabo».

Arongera ati «Hari no gutinya kuri bamwe na bamwe, bagaragaza ko mu minsi yashize wenda yashoboraga no kuvuga ibyo adafitiye ubumenyi akaba yafungwa cyangwa bikagenda ukundi, ariko byari mbere gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge itarashinga imizi, ariko kuri uyu munsi bitewe n’urwego igihugu kigezeho muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, twiteze byinshi muri aya mahugurwa bizadufasha kwigisha neza abana amateka nyayo y’u Rwanda, cyane cyane ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi».

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) buvuga ko mu kunoza no kuvugurura integanyanyigisho ku mateka y’u Rwanda, byabaye ngombwa ko abarimu bahugurirwa izo nteganyanyigisho nshya, mu gufasha abana kugira ubumenyi bwisumbuye ku mateka y’igihugu cyabo, nk’uko Umuyobozi wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana abivuga.

Ati «Mu nshingano zacu harimo guhugura abarimu, ni muri urwo rwego byabaye ngombwa ko aba barimu b’amateka, bahabwa amahugurwa y’umwihariko mu rwego rwo kubabwira ibyahindutse mu nteganyanyigisho kandi biganisha mu gutanga umucyo, no kubereka uburyo bayigisha bitabanganye kandi babohotse, kugira ngo bwa butumwa bujyanye n’amateka butangwe neza n’abana babashe kuyamenya kandi basubizwe n’ibibazo bitandukanye bafite».

Muri aya mahugurwa, abarimu bazahabwa ibiganiro bibafasha gusobanukirwa amateka ya Jenoside mu buryo bwagutse, bakazahabwa n’ibiganiro bizatangwa n’impuguke mu buzima bwo mu mutwe bizabafasha kwigisha amateka y’u Rwanda bataboshywe n’ingaruka cyangwa ibikomere baba baratewe na yo bo.

Ayo mahugurwa yateguwe na MINUBUMWE, ku bufatanye na MINEDUC binyuze muri REB, MINALOC na Polisi y’u Rwanda, azatangwa mu byiciro bitandatu, aho abarimu bose bigisha amateka mu mashuri yisumbuye bazitabira bizo nyigisho hagendewe uko uturere twashyizwe kuri gahunda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndagira ngo umbarize ababishinzwe impamvu amahugurwa yateguriwe abarimu bigisha amateka, hajyanywemo abigisha mu bigo byigisha muri leta gusa. Kuko njyewe nigisha muri private school muri New Explorers Girls Academy (NEGA) giherereye muri Gashora sector mu karere ka Bugesera. Ntabwo nisanze kurutonde rw’abazahugurwa. Kandi byadufasha twese! Murakoze!

Alias yanditse ku itariki ya: 18-09-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka