Abarimo Moussa Faki Mahamat bihanganishije ababuriye ababo mu biza

Mu butumwa Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe (AU), Moussa Faki Mahamat yanyujije kuri Twitter, yihanganishije Abanyarwanda baburiye ababo mu biza byibasiye Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo.

Ni ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku wa 2 Gicurasi rishyira ku wa 3 Gicurasi 2023.

Moussa Faki Mahamat yagize ati "Mu masengesho nifatanyije n’imiryango y’abarenga 127 babuze ubuzima ndetse n’abandi basigaye iheruheru kubera inkangu n’umwuzure byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu Rwanda, mu Ntara z’Amajyepfo, Iburengerazuba ndetse n’Amajyaruguru".

Moussa Faki yavuze ko muri rusange yihanganishije Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’abaturage bayo.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Turukiya na yo, mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yihanganishije imiryango y’ababuriye ababo mu biza byibasiye Intara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru.

Bagize bati “Tubabajwe cyane n’abasaga 100 babuze ubuzima kubera inkangu n’imyuzure, byatewe n’imvura nyinshi yo ku wa 2 Gicurasi 2023, yaguye mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru y’u Rwanda. Twifatanyije n’ababuze ababo, inshuti zabo ndetse na Guverinoma y’u Rwanda”.

Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda na yo yihanganishije imiryango y’abahitanywe n’ibiza ndetse n’ababikomerekeyemo. Bati “Twifatanyije n’inshuti zacu z’u Rwanda, kandi twizeye ko u Rwanda ruzaca neza muri ibi bihe bikomeye”.

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame na we yagize ati “Tubabajwe cyane kandi twihanganishije imiryango y’abahitanywe n’inkangu n’imyuzure byibasiriye Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo mu ijoro ryakeye. Turakora ibishoboka byose mu guhangana n’iki kibazo gikomeye. Nanjye ubwanjye ndabikurikiranira hafi”.

Hari kandi n’abandi bayobozi bihanganishije Abanyarwanda, cyane cyane abagizweho ingaruka n’ibiza.

Abo barimo Umuhuzabikorwa w’agateganyo w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Maxwell Gomera, wanyujije ubutumwa ku rubuga rwe rwa twitter yihanganisha Abanyarwanda.

Yagize ati "Inkuru ibabaje mu Rwanda, aho imyuzure n’inkangu byahitanye ubuzima bwa benshi. Iki ni ikindi kitwereka ko hakenewe byihuse ibikorwa mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Dushyire imbere ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse dushyigikire abagizweho ingaruka".

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, yavuze ko imibare y’abahitanywe n’ibiza yageze ku 129.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ikomeje kwihanganisha imiryango yabuze ababo mu biza, byibasiye uduce dutandukanye mu Gihugu. Isaba abaturage gukorana n’inzego kugira ngo abagizweho ingaruka batabarwe.

Ni mu rwego rwo gutabara abibasiwe, bityo buri wese arasabwa gutanga amakuru y’ abataratabarwa, bahamagara umurongo utishyura wa 170.

Moussa Faki Mahamat
Moussa Faki Mahamat

Ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere mu Rwanda, (Meteo Rwanda) giherutse gutangaza ko Gicurasi 2023 izarangwa n’imvura iri hagati ya milimetero 50 na 200, ikazaba iri hejuru y’imvura isanzwe igwa muri uko kwezi, mu bice byinshi by’Igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka