Abari munsi y’imyaka itanu bibasirwa n’indwara ziterwa n’amafunguro adasukuye ku kigero cya 56%

Nubwo indwara ziterwa no gufata amafunguro adasukuye neza zibasira umubare utari muto w’abatuye Isi, ariko ubushakashatsi bwagaragaje ko abibasirwa benshi cyane ari abana bari munsi y’imyaka itanu, kuko bibasirwa ku kigero cya 56%.

Abana bari munsi y'imyaka itanu nibo bibasirwa cyane n'indwara ziterwa no kurya cyangwa kunywa ibitateguranywe isuku ihagije
Abana bari munsi y’imyaka itanu nibo bibasirwa cyane n’indwara ziterwa no kurya cyangwa kunywa ibitateguranywe isuku ihagije

Buri mwaka ku Isi haboneka abarenga Miliyoni 600 z’abantu barwaye indwara zitandukanye ziterwa no gufata amafunguro adateguranye isuku ihagije, ku buryo abarenga ibihumbi 420 muri bo bahitwanwa na zo buri mwaka.

Zimwe mu ndwara zishobora guterwa no kurya ibiryo bitateguranywe isuku ihagije zirimo Igituntu, Impiswi, kuruka, bikaba bishobora no gutera izindi ndwara zirimo umwijima.

Mu Rwanda abantu 1517 nibo barwaye indwara ziterwa n’ibiryo bidateguranywe isuku ihagije, aho 0.2% muri bo bahitanywe na zo mu mwaka wa 2023.

Dr. Christine Mukantwari ni umushakashatsi akaba n’umukozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuhinzi n’Ibiribwa (FAO) ushinzwe ishami ry’Imirire, avuga ko igipimo cya 56% kigera ku bana bari munsi y’imyaka itanu ari kinini cyane.

Ati “Bisaba ko izi ndwara zishamikiye ku kudatunganya neza amafunguro hitawe ku isuku ihagije, n’ikintu kigomba kwitabwaho cyane iyo tugereranyije no kwita ku mirire myiza yaba iy’uwo mwana turimo kuvuga, cyane cyane nk’abana bafite ubugwingire, ariko muri rusange izo ndwara n’izo kwitabwaho cyane.”

Ku rundi ruhande ariko ngo mu Rwanda izo ndwara zaragabanutse kuko zavuye ku kigero cya 33% zariho mu mwaka wa 2000 zigera kuri 46% muri 2019, bigaragaza urwego rw’imyumvire yazamutse mu baturarwanda nubwo bitaragera ahashimishije.

Ese ababyeyi bazi gutegura neza n’isuku ihagije amafunguro baha abana babo cyangwa baracyafite ikibazo mu bumenyi bwo kuyategura, ku buryo bisaba ubukangurambaga bwimbitse kuri icyo kibazo?.

Imboga n'imbuto ni bimwe mu biba bigomba kwitabwaho cyane ku buryo bikorerwa isuku ihagije mbere y'uko bitekwa
Imboga n’imbuto ni bimwe mu biba bigomba kwitabwaho cyane ku buryo bikorerwa isuku ihagije mbere y’uko bitekwa

Bamwe mu babyeyi baganiriye n’ibitangazamakuru bya Kigali Today, bayitangarije ko abenshi batajya bita kuri iyo suku ahanini bigaterwa n’imyuvire ikiri hasi ku isuku ndetse no kutabyitaho kuri bamwe na bamwe.

Umwe mu babyeyi b’umwana uri munsi y’imyaka itanu waganiriye na Kigali Today yayitangarije ko nubwo we agerageza kugenzura ibijyanye n’isuku y’amafunguro aha umwana we, ariko hari bagenzi be batabyitaho kubera imyumvire ikiri hari bafite.

Yagize ati “Harimo ikibazo pe, cyane cyane nka hariya ku isoko mba ndi hari nk’ababyeyi usanga bafite n’abana, ariko ugasanga amuhaye nk’ibiryo byakonje, igikoma kiri muri teremusi cyangwa igikombe gisa nabi, ukabona bibaye uyu munsi, ejo, ukibaza uti ese uyu muntu abayeho ate?.”

Arongera ati “Usanga n’abana babo barimo kurya ibitaka bakavuga bati ntacyo bari bube, usibye n’ibyo usanga n’amasahani babagaburiraho atujuje ubuziranenge pe, ugasanga arimo kumugaburira afite intoki zanduye, wenda niyo anakarabye ngo abe afite isabune, mbese ubona nta suku irimo, kandi akenshi biterwa no kutabyitaho.”

Kimwe mubyo bifuza ko bikorwa ni uko hakongerwa imbaraga mu bukangurambaga, abaturage bakongera kwigishwa no gusobanurirwa akamaro ko gukaraba intoki, mbere yo kugira icyo barya cyangwa bagaburira abana babo, kuko ari umuco umaze gucika, kandi nyamara mu bihe bya Covid-19 byari bimaze kumenyerwa.

Ubusanzwe kugira ngo bavuge ko ifunguro riteguwe neza ku buryo ryujuje isuku, ni uko mbere yo guteka ubanza kuronga neza ibiribwa bisabwa kurongwa kandi mu mazi meza, hanyuma ukita ku isuku y’ibyo rigomba gutegurirwamo, ndetse n’iy’intoki zibitunganya, kugeza ku isahani cyangwa igikombe biri bugaburirweho, ikiyiko cyangwa ikindi gishobora kwifashishwa mu kwarura cyangwa kurya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka