Abari mu nkambi ya Kiyanzi bakomeje kubona ko u Rwanda rwiteguye kubafasha muri byose
Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya bacumbitse mu nkambi ya Kiyanzi bavuga ko bishimiye uburyo bakiriwe mu Rwanda kuko imiryango itandukanye igenda ibatera inkunga mu bintu bitandukanye birimo ibyo kurya n’ibikoresho byo kuryamira.
Bamwe mu bafashije muri iyi nkambi ya Kiyanzi hakaba harimo Caritas Rwanda, abavugabutumwa batandukanye n’abandi.

Kuri iki cumweru tariki ya 29/10/2013 umuryango w’ivugabutumwa mu Rwanda witwa Alarm ministries nawo wafashije abari mu nkambi ya Kiyanzi aho watanze matera zo kuryamaho 33 unakorana igitaramo n’aba Banyarwanda baba muri iyi nkambi mu rwego rwo gushimira Imana ibyiza ikorera abantu muri rusange.
Umuryango alarm ministries ufite icyicaro mu mujyi wa Kigali nyuma yo kumenya ibibazo Abanyarwanda bagize birukanwa mu gihugu cya Tanzaniya bateshejwe imitungo yabo byabakoze ku mutima bituma bashaka uburyo baza kubasura bakaba basangira n’ijambo ry’Imana mu rwego rwo kubahumuriza bahimbaza Imana.

Umuyobozi wa alarm ministries, Mazeze Charles, wishimiye igikorwa cy’urukundo bakoze muri iyi nkambi yasabye n’abandi Banyarwanda babishoboye kugira icyo bafashisha bagenzi babo bari muri iyi nkambi ya Kiyanzi.
Benshi mu Banyarwanda 4000 bari mu kambi ya Kiyanzi bavuga ko bamaze kumenyera ubuzima bwo mu Rwanda kandi ngo biteguye gutura mu Rwanda, bagatuza kuko ari igihugu babona kimeze neza kandi kigira gahunda.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|