Abari mu ndege ya RwandAir bose barokotse nyuma y’uko iguye nabi kubera ikirere kibi

Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir, yatangaje ko indege yayo WB464, yahuye n’ikirere kibi ubwo yashakaga kugwa ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe muri Uganda, bigatuma igwa uko bitari biteganyijwe.

Abagenzi bari muri iyi ndege bose nta kibazo bagize
Abagenzi bari muri iyi ndege bose nta kibazo bagize

Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 20 mata 2022, RwandAir ikaba ivuga ko abagenzi bose bari bari muri iyo ndege nta kibazo bagize.

Amakuru avuga ko umupilote wari utwaye iyo ndege yabonye ko ikirere kitameze neza, ndetse ngo akaba atabashaga kubona neza amatara ayobora indege ku kibuga, bityo asanga uburyo bwiza bwo gutabara abari bayirimo ari ukuyigusha hafi y’ikibuga.

Ifoto igaragara ku rubuga rwa KT Press, yerekana igice cyo hasi y’iyo ndege kiri hasi mu gishanga gikikije ikibuga cy’indege, kiri ku nkombe z’ikiyaga cya Victoria, mu gihe abagenzi na bo basohokaga muri iyo ndege bahunga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yooo!!nihashimirwe imana ndetse numupirote bo ,babashije kurokora abobantu.kandi bakomeze kwirinda mugihe babona ikirere kimeze nabi.murakoze

Ayingeneye bellyse yanditse ku itariki ya: 21-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka