Abari bamaze iminsi barabuze imvura basubijwe

Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda) kivuga ko iki gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Gashyantare 2023(kuva tariki 21-28) kigiye kubonekamo imvura iruta isanzwe igwa mu mezi ya Gashyantare.

Meteo-Rwanda yakomeje ivuga ko imvura itangira kugwa kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2023 (hamwe ndetse ikaba yaguye na mbere yaho) ikazagwa ari nyinshi kurusha iyabonetse mu bice bibiri bibanza by’uku kwezi kwa Gashyantare.

Meteo-Rwanda ivuga ko mu Gihugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 20 na 100, ikazaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu kwezi kwa Gashyantare mu gice cya gatatu.

Meteo Twanda ivuga ko ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gihe kiri hagati ya milimetero 10 na 50.

Iminsi iteganyijwemo imvura iziyongera ugereranyije n’igice gishize, ikazaba iri hagati y’itatu (3) n’itandatu (6), guhera tariki ya 22 ahenshi mu Gihugu kugeza mu mpera z’ukwezi.

Meteo ivuga ko imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry’imiyaga riherereye mu gice cy’epfo cy’Isi ryatangiye kuzamuka, hamwe n’imiterere ya buri hantu.

Imvura iruta izindi izaba iri hagati ya milimetero 80 na 100, ikaba iteganyijwe henshi mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, ndetse no mu Burengerazuba bwa Nyamagabe, Nyaruguru, Rutsiro na Rubavu.

Mu bice bisigaye by’Intara y’Iburengerazuba no mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe, mu Burengerazuba bw’uturere twa Huye, Nyanza, Ruhango na Muhanga no mu Ntara y’Amajyaruguru ukuyemo igice gito giherereye mu Majyepfo yayo, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 60 na 80.

Imvura iri hagati ya milimetero 20 na 40 ni yo nke iteganyijwe mu bice by’uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Ngoma n’igice cy’Amayaga. Ahasigaye mu Gihugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 40 na 60.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka