Abari abazunguzayi barasabwa kwishyira hamwe kugira ngo babone igishoro

Abari abazunguzayi mu mihanda itandukanye mu Murenge wa Remera mu Mujyi wa Kigali, barasabwa kwishyira hamwe bagatangira kwizigamira kugira ngo babone igishoro gihagije.

Barasabwa kwishyira hamwe kugira ngo babone igishoro
Barasabwa kwishyira hamwe kugira ngo babone igishoro

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Deo Rugabirwa, avuga ko gahunda ihari mu mujyi wa Kigali ari ugukura abazunguzayi mu mihanda bakajya gukorera ahantu hazwi.

Abagera kuri 52 bahawe inzu yo gucururizamo iherereye muri uwo murenge hafi y’ahahoze SAR Motors, batangira ibikorwa byabo by’ubucuruzi buciriritse.

Abasaba kandi gutangira kwizigamira babicishije mu bimina, ndetse bakibumbira muri za koperative kuko aribwo buryo bwabafasha kujya bizigamira bakagurizanya.

Rugabirwa ati “Nuwashaka kubafasha yabona aho ahera igihe bishyize hamwe”.

Arongera ati “Aba bazunguzayi bakwiye gufatira urugero rwiza kuri bagenzi babo babanje kuvanwa mu muhanda bakorera hafi yo kwa Ndori, kuko batangiriye kuri bike ariko ubu bakaba bamaze gutera imbere kubera kwishyira hamwe, babinyujije mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya”.

Bamwe mu bazunguzayi bavuga ko kuba Leta yarabahaye isoko ryo gucururizamo ari ikintu cyiza yabakoreye, kuko bari basanzwe bahura n’ibibazo byinshi byo gufatwa bakajyanwa i Gikondo ahazwi nko kwa Kabuga kubera kwirirwa bazererana ibintu mu muhanda.

Esperence Niyotwagira ni umwe mu bahawe ikibanza cyo gukoreramo, avuga ko ari ikintu cyiza Leta yabakoreye kuko babahaye n’igihe kingana n’umwaka batishyura ubukode.

Ati “Turimo kugerageza gukora n’ubwo igishoro ari gito cyane, ariko wenda reka twizere ko tuzamenyera tukabona abatugurira”.

Muri uyu murenge abagera kuri 331 bamaze kubonerwa aho gukorera hatandukanye, Leta irateganya no kubashakira igishoro kugira ngo itere inkunga ubucuruzi bwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka