Abarezi n’ababyeyi barashishikarizwa kurerera abana mu Kinyarwanda

Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco irashishikariza abarezi, ababyeyi n’abandi bose bafite inshingano ku bana, kubarerera mu Kinyarwanda, no mu muco w’Abanyarwanda bakabikurana.

Minisitiri Bamporiki mu kwizihiza umunsi w'Ururimi gakondo
Minisitiri Bamporiki mu kwizihiza umunsi w’Ururimi gakondo

Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa Mbere tariki 21 Gashyantare 2021, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka w’Ururimi kavukire, mu Rwanda ku rwego rw’igihugu ukaba wizihirijwe ku ishuri rya FAWE Girls School.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki, avuga ko kurera abana muri ubwo buryo bizabafasha kubikurana, bakabihahiramo, bakabitekererezamo, bakanabihangamo ubuhanga bundi, ndetse bakanabishingiraho indimi z’ahandi na siyansi z’ahandi, ariko ari Abanyarwanda.

Ati “Kuba Umunyarwanda birimo ibintu byinshi cyane, kuvuga Ikinyarwanda harimo ubuhanga bwinshi cyane, byagiye byirengagizwa bikatugeza habi. Uyu munsi turatekereza ko kubigarura no kubiha agaciro, aribyo bizakomeza gushyigikira politike y’u Rwanda, y’ubumwe bw’Abanyarwanda, y’igihugu gitera imbere, ariko ari igihugu cy’u Rwanda, cy’Abanyarwanda, badatakaje ubwo bunyarwanda, n’urwo rurimi rw’Ikinyarwanda n’umuco w’Abanyarwanda”.

Muri uwo muhango hanahembwe abantu bagize uruhare mu gukundisha abana umuco nyarwanda ndetse n’u Rwanda baba mu bihugu by’amahanga, ari naho Minsitiri Bamporiki ahera avuga ko kuba abantu bagenda guhahira u Rwanda barushakira imbuto n’amaboko mu bihugu bya kure, bidakwiye ko abo babyaye batamenya umuco nyarwanda.

Ati “Kuba bazirikana ko babyaye Abanyarwanda, Ingabo z’u Rwanda, abana bazarengera u Rwanda mu bihe bitandukanye, bakaba barimo kubatamika urwo Rwanda, ayo mateka, icyo Kinyarwanda kugira ngo babikurane, batazakura ari Ababiligi kandi baravutse ari Abanyarwanda. Ibyo batangiye ubwabo bibwirije, nibyo turimo gushyigikira, kandi tunabasezeranya ko tuzakomeza kubishyigikira kugira ngo aho Umunyarwanda ari hose, ye gutandukana n’u Rwanda”.

Ibi ngo bizafasha abana bari mu bihugu bitandukanye by’isi, kumenya u Rwanda ku rwego rumwe, kuko u Rwanda rubategereje kugira ngo barukorere, baruzi kandi barusobanukiwe.

Abahanga mu bijyanye n’umuco bavuga ko ururimi ari ingingo ikomeye, rukaba umusingi mu muco, ku buryo kurutoza abakiri bato ari ingenzi mu gusigasira umuco n’ibindi biwushamikiyeho.

Agaruka ku kamaro ko kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi kavukire, ubwo yari kuri televiziyo y’u Rwanda, Amb. Robert Masozera, yavuze ko ari uguhesha agaciro ururimi rw’Ikinyarwanda, kuko ku isi hari izindi ndimi zagiye zizimira, ari nayo mpamvu ari ngombwa gushishikariza umuryango gutoza abana Ikinyarwanda.

Uretse Abanyarwanda baba mu mahanga bashimiwe kwigisha abana umuco, hari n’abarimu bateza imbere Ikinyarwanda binyuze mu marushanwa hamwe n’abanyeshuri batsinze amarushanwa.

Umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire uyu mwaka, ukaba wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Tubungabunge Ikinyarwanda, Umusingi w’Ubumwe n’Agaciro by’Abanyarwanda”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nuko mwivugira nyine ubuse Riviera bigisha ikinyarwanda?

Musemakweli Prosper yanditse ku itariki ya: 21-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka