Abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 batitabye Polisi bahawe umunsi ntarengwa

Polisi y’u Rwanda ivuga ko abantu bafashwe na yo barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, ikabarekura ariko ikabasaba kuyitaba ntibabikore, ko umunsi ntarengwa wo kuyitaba ari kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nyakanga 2020.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera

Byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, mu kiganiro yagiriye kuri RBA kuri uyu wa 23 Nyakanga 2020, aho yavugaga ku bijyanye n’uko abantu muri rusange bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo.

Avuga kuri abo batitabye kuri Polisi kandi barabisabwe, CP Kabera yatangaje ko abazarenza umunsi bahawe bazabishakira.

Agira ati “Polisi y’u Rwanda iherutse gushyira hanze urutonde rw’abantu barenga 400 barenze ku mabwiriza, kandi ntibubahirize amabwiriza ya Polisi mu gihe iri mu nshingano zayo. Muri abo, abarenga 155 bamaze kwitaba Polisi, na ho abarenga 200 ntibarayigeraho, abo turabibutsa ko itariki ntarengwa yo kwitaba ari ejo ku ya 24 Nyakanga 2020”.

Ati “Abatazabikora Polisi izabashaka aho bari hose. Mu rwego kandi rwo gushaka no kubika amakuru y’abantu barenga ku mabwiriza, Polisi y’u Rwanda yatangiye ubundi buryo bushya bw’ikoranabuhanga. Izafata imyirondoro y’abantu bose bagaragara ko batubahiriza amabwiriza kandi bikazabagiraho ingaruka zikomeye”.

Yongeyeho ko muri abo hari abafite ibigo n’inzego bakoramo bityo ko Polisi izajya ikora ku buryo hamenyekana aho bakorera ndetse n’abakoresha babo kugira ngo na bo babafatire indi myanzuro ikomeye, ndetse ko abazabeshya Polisi izabafatira ingamba zikomeye.

Ikindi ngo ni uko muri abo hari abagenda badafite ibyangombwa bibaranga, ngo Polisi ntawe izarekura hataramenyekana umwirondoro we wuzuye, aho atuye n’icyo akora.

CP Kabera yagarutse kandi ku hakigaragara ibibazo mu kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Ati “Mu bibazo bikigaragara cyane cyane harimo kutambara agapfukamunwa, kutubahiriza amasaha y’ingendo haba ku bagenda n’amaguru, abagendera mu binyabiziga n’abafungura utubare bitemewe. Imyitwarire nk’iyi yongera ibyago byo kuba wakwandura Covid-19 kurusha igihe twari muri gahunda ya Guma mu rugo”.

Yakomeje yibutsa abaturarwanda ko mu gihe Leta ikomeje gusubukura ibikorwa bitandukanye birimo ubukungu, ubukerarugendo, insengero n’ibindi, ko atari cyo gihe cyo gucika intege no kwirara, ahubwo ko ari ukugira ngo bibafashe mu mibereho yabo myiza no guteza imbere igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka