Abarenga ibihumbi 26 muri Gasabo na Rutsiro bakize ihohotera
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), yashimiye umuryango Humanity &Inclusion (HI) wafashije abaturage barenga ibihumbi 26, mu turere twa Gasabo na Rutsiro kureka ibikorwa byo guhohotera abandi.
Umuryango HI uvuga ko aba baturage bagiye baganirizwa n’abitwa Abahuza, mu gihe cy’imyaka irenga 10 ishize, ubu bakaba barakize kujunjama no guhangana, nka bimwe mu by’ingenzi biranga umuntu uhohotera abandi.
Umuhuzabikorwa w’umushinga wa HI witwa ’Santé Mentale Communautaire’, urwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ku bukure no ku bumuga, Theophile Nkeshimana, avuga ko iki kibazo cyiganje henshi mu ngo z’abaturage, mu mijyi no mu cyaro.
Nkeshimana agira ati "Ahanini biraterwa n’imyumvire, umugabo niba akorera amafaranga wenda ibihumbi 100Frw akumva ko ibihumbi 90Frw ari aye wenyine, nyamara ya mirimo yose yo mu rugo umugore yasigayemo, uyihaye agaciro ikaba ari yo yakwinjiza menshi cyane, iryo ni ihohotera rishingiye ku mutungo."
Nkeshimana avuga ko ibipimo by’imitekerereze y’abaturage baganirijwe n’abahuza, ngo byavuye ku rwego ruhanitse rwa 13, ubu bikaba biri ku rwego rwa 3 cyangwa urwa 2, aho umuntu aba yarasimbuje umujinya umunezero, kandi agasabana n’abandi ahereye mu rugo iwe.
Avuka ko umuntu ufite ibikomere by’ihohoterwa no guhohotera abandi, iyo umubajije uti "Wumva ufite akahe gaciro imbere y’umugabo wawe?" Na we ati "Ndi umuboyi" Wakomeza uti "Umugabo wawe ari he?" Undi ati "Mbona ataha, nkabona agenda!"
Uramubaza uti "Ese umugabo aguha amafaranga yo gukoresha mu rugo? Ati "Mbona anjugunyira!" Uti "Mu nama y’umuganda uzitoreza kuba Umuyobozi ushinzwe amajyambere? Na we ati "Ntabwo nakwemera!"
Nkeshimana ndetse na Dr Célestin Sebuhoro wakoze inyigo ku mushinga ’Santé Mentale Communautaire’, bavuga ko ihohoterwa rivugwa mu Rwanda rifitanye isano na za gatanya zikomeje kwiyongera.
Uwitwa Murangira Naphtal utuye i Mbandazi mu Murenge wa Rusororo, atanga ubuhamya bw’uko yahohoteraga abo mu rugo rwe, ibyo bigatuma nta terambere bageraho, ariko ubu ngo amaze kuvugurura inzu ze n’ubuzima bukaba bwarahindutse nyuma y’inyigisho z’isanamitima yatojwe.
Murangira agira ati "Nabagaho nk’icyihebe, ariko ubu nasubiranye ubumuntu! HI yankozeho akazi gakomeye k’isanamitima, byatwaye igihe kumvana muri uwo mwijima ubu nabereye abandi urumuri."
Umuyobozi Mukuru muri MIGEPROF ushinzwe Iterambere ry’Umuryango no kurengera Umwana, Aline Umutoni, yashimiye uyu mushinga wa HI urangiye, asaba abafashwaga na wo gukomezanya n’inzego zubatswe.
Abahuye n’ihohoterwa bifuza gufashwa kugeza ubu bagana ibigo bya Isange One Stop Centers, imigoroba y’Umuryango ikorana n’inshuti z’umuryango, ndetse n’abajyanama b’ubuzima.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|