Abarenga 800 bafashwe bangiza ibikorwa remezo by’amashanyarazi muri uyu mwaka
Ubuyobozi bwa Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG), bwatanganje ko muri uyu mwaka wa 2023, abarenga 800 bafashwe bangiza ibikorwa remezo bitandukanye by’amashanyarazi.

Ubwo yerekanaga ishusho y’iyo sosiyete mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ukwakira 2023, Umuyobozi Mukuru wa REG, Armand Zingiro, yavuze ko kuva umwaka wa 2023 watangira bamaze gufata abantu barenga 800, bafatiwe mu bikorwa bitandukanye byo kwangiza ibikorwa remezo by’amashanyarazi, birimo intsinga ndetse n’ibyuma.
Zingiro avuga ko ibyo abafashwe bakoraga byo kwangiza ibikorwa remezo bigira ingaruka ku ibura rya hato na hato ry’amashanyarazi.
Ati “Twari dufite abantu bangiza imiyoboro yubatswe, ukabona umuntu yagiye agaca insiga abantu ntibabimenye, ibyo byose bituma habaho icikagurika ry’amashanyarazi, ariko ku bufatanye n’inzego zishinzwe umutekano n’izindi n’iz’ibanze, twarakoranye mu minsi ishize hari abantu benshi bafashwe barimo gukora ibyo bintu bidafututse, abantu barenga 800 nibo bafashwe mu kwangiza imiyoboro.”

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’amashanyarazi birimo gukwirakwiza, gusana, kwagura no kugenzura ibikorwa remezo by’amashanyarazi muri REG, Fred Kagabo, avuga ko umuriro w’amashanyarazi ushobora kubura kubera impamvu zitandukanye, harimo n’iyangizwa ry’ibikorwa remezo.
Ati “Ibikorwa REG ikunda kwangiririzwa harimo intsinga zikatwa, kwangiza ‘Transformer’ ziha abantu umuriro, gukura ibyuma bita kurosani ku minara y’amashanyarazi, amapironi. Ibyo bifite ingaruka nyinshi ku baturage baba bakeneye gukora ubucuruzi bwabo n’izo nganda gukora, ndetse n’ababigura bamwe bafite izo nganda bashobora kubura umuriro ubwabo. Ugasanga uguze icyuma ibihumbi 10 ku muntu wacyibye, ariko umuriro ukabura amasaha atatu ugasanga nawe bikugizeho ingaruka.”
Akenshi ngo ibikoresho bya REG ababyiba bajya kubigurisha n’abakora ubucuruzi buzwi nk’ubw’inyuma (Scraps), ari naho iyo Sosiyete y’ingufu ihera yibutsa abantu ko ibikoresho byayo atari inyuma nk’uko bikunda kwitwa, ahubwo ko ibyuma bikoreshwa muri ubwo bucuruzi ari ibindi byashaje bitagikeneye gukoreshwa n’abandi, kubera ko ibya REG iyo ikeneye kubigurisha binyuzwa muri cyamunara ku buryo ubiguze ahabwa igipapuro, kigaragaza ko yabiguze koko kandi kiriho igenagaciro kabyo.

Abantu barasabwa kujya batangira amakuru ku gihe, igihe cyose babonye abantu barimo gukora ibikorwa byo kwangiza ibikorwa remezo by’amashanyarazi, bakabimenyesha inzego z’umutekano cyangwa iz’ibanze zibegereye.

Ohereza igitekerezo
|