Abarenga 750,000 bagiye guhugurwa banahabwe amatungo n’imbuto

Umuryango ’Ripple Effect’ (wahoze witwa Send a Cow) wemereye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), ko uzavana mu bukene abarenga 750,000 bo mu turere 16 kugeza mu mwaka wa 2030.

Abayobozi batandukanye mu gutangiza uyu mushinga
Abayobozi batandukanye mu gutangiza uyu mushinga

Uwo muryango uvuga ko abo baturage bayoboye ingo zigizwe n’abantu babarirwa muri za miliyoni bo mu cyiciro cy’abatishoboye, bazabanza guhabwa ubumenyi mu bintu binyuranye, nyuma bahabwe ku buntu amatungo n’imbuto z’ibihingwa.

Umuryango Ripple Effect uvuga ko mu myaka ya 2016-2020 wahuguye abaturage 90,015 mu bijyanye no korora, kuvura amatungo, guhinga neza no gukora uturima tw’imboga, kwizigamira hamwe n’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagize urugo.

Nyuma hari abo uwo muryango wahaye amatungo arimo inka zo mu bwoko bwa Jersey ’zitanga umukamo mwinshi kandi zariye bike’, bituma urugo rwabonaga amafaranga atarenga ibihumbi 118Frw ku mwaka, ubu rusigaye rwinjiza arenga ibihumbi 816Frw ku mwaka.

Uwitwa Gaudance Mukandayisenga utuye mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza, avuga ko yajyanaga n’umugabo we guca inshuro bagacyura 1400Frw bombi, kuyahahisha no gutunga abana batatu bikabagora.

Mukandayisenga na Ntirenganya bishimira ibyagezweho bari kumwe n'Umuyobozi wa RGB hamwe n'uwa Ripple Effect
Mukandayisenga na Ntirenganya bishimira ibyagezweho bari kumwe n’Umuyobozi wa RGB hamwe n’uwa Ripple Effect

Mukandayisenga ufite umurima utarenga 1/2 cya hegitare, yaje guhura na ’Send a Cow’ iramuhugura mbere yo kumuha inka, atangira guhinga imbuto nziza no gufumbira, aho yezaga ibilo bitarenga 20 by’imyaka ubu ngo yezaho ibirenga 300.

Yamenye gukora imirima y’igikoni ku buryo abo ayikoreye bamuhemba, akongera kubona amafaranga mu kugurisha amata n’inka zikomoka ku yo yahawe, akongeraho amafaranga yinjiza kubera kuvura amatungo.

Hamwe no kuba we n’umugabo barigishijwe uburinganire n’ubwuzuzanye, nta makimbirane abarizwa mu muryango, ubu ngo bafite inzu iguzwe miliyoni zirenga 10Frw, moto eshatu n’ishyamba, akaba umucuruzi w’imyaka ndetse n’Umuyobozi wa Koperative y’abantu 149.

Mukandayisenga ati "Dutuye i Ruramira, ndifuza kuza kubaka mu Mujyi ariko sinzava mu cyaro."

Ntirenganya Elisaphan utuye mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, we ngo yahingiraga amata y’umwana, ariko nyuma aza guhura na Send a Cow iramuhugura mu bijyanye no gukoresha neza ubutaka buto bukavamo byinshi.

Igikorwa cyitabiriwe n'abantu banyuranye
Igikorwa cyitabiriwe n’abantu banyuranye

Nyuma yahawe inka ibyara imbyaro 11, akuramo ibimasa bine yiga gutwara ibinyabiziga, yiga guhinga byinshi birimo imboga n’imbuto, ubu akaba ashobora kweza toni eshanu z’ibigori n’eshatu z’umuceri.

Ntirenganya avuga ko we n’abaturanyi be bakamaga inka batunze hakavamo litiro 150 ku munsi, ariko nyuma yo guhabwa inka z’umukamo no gutozwa korora neza, ubu ngo babasha kubona litiro 2,400 ku munsi.

Yongeraho ko Koperative ye yitwa Jyambere Mayaga, ubu ibona umukamo ufite agaciro ka miliyoni 180Frw ku mwaka, ikaba ngo igiye kugura imodoka izajya igemura umukamo inyuze mu muhanda wa kaburimbo Ngoma-Nyanza urimo gukorwa.

Umuyobozi wa Ripple Effect mu Rwanda, Laurent Munyankusi avuga ko aba baturage bafite aho bigejeje, bagiye kwigisha bagenzi babo barenga 750,000 bakiri munsi y’umurongo w’ubukene mu turere 16 tw’Igihugu.

Umuyobozi wa Ripple Effect mu Rwanda, Laurent Munyankusi
Umuyobozi wa Ripple Effect mu Rwanda, Laurent Munyankusi

Uturere twari dusanzwe dufashwa na Send a Cow yahindutse Ripple Effect akaba ari Bugesera, Ngoma, Kayonza, Rwamagana, Nyanza, Nyaruguru, Nyamagabe na Rulindo, hakaziyongeraho Huye, Gisagara, Burera, Gakenke, Gatsibo, Nyamasheke, Rutsiro na Karongi.

Munyankusi akomeza agira ati "Turifuza ko bariya ibihumbi 750 bazagerwaho ahubwo bakarenga, hari abazahabwa amatungo n’ubumenyi mu bintu bitandukanye ndetse n’imbuto, igikomeye cyane ntabwo ari inka dutanga ahubwo ni inyigisho zijyana na byo."

Munyankusi avuga ko bazashaka mu baterankunga Amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyari 22 yo gushyira mu bikorwa imishinga yo guteza imbere bariya baturage.

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi, avuga ko basabye imiryango itari iya Leta n’ishingiye ku myemerere gufatanya na yo kugera ku byerekezo yihaye.

Dr Kaitesi ati "Iyo urebye icyerekezo 2050 na Gahunda ya Leta y’imyaka irindwi, harimo ikibazo kibaza ngo ’ni bande bazashyira mu bikorwa iyi gahunda’, igisubizo kikavuga ngo ni twese, harimo iyo miryango itari iya Leta, ishingiye ku myemerere, inzego za Leta n’abikorera."

Umukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi
Umukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi

Urwego RGB ruvuga ko kugeza ubu mu Rwanda hakorera imiryango nyarwanda itari iya Leta irenga 2,000 hamwe na mpuzamahanga igera kuri 206, ndetse n’irenga 400 ishingiye ku myemerere.

Ibarurishamibare rigaragaza ko kugeza ubu mu Gihugu hari abaturage bangana na 38.2% bari munsi y’umurongo w’ubukene, ndetse n’abana batararenza imyaka itanu y’amavuko bangana na 35% bugarijwe n’ikibazo cy’imirire mibi.

Abahinzi-borozi bari baje kumurika ibyo bakora muri uwo muhango
Abahinzi-borozi bari baje kumurika ibyo bakora muri uwo muhango
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka